Premier League : Man city inganije na Everton ikomeza kujya ahabi !
Mu kanya gashize , ikipe ya Manchester city imaze kunganya igitego kimwe kuri kimwe n’ikipe ya Everton mu mukino w’umunsi wa cumi na karindwi wa shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza waberaga kuri sitade ya Etihad iherere mu mujyi wa Manchester .
ikipe ya Manchester city yagiye gukina uno mukino itari kwitwara neza kuko yaherukaga kubona itsinzi imwe gusa mu mikino igera kuri cumi n’ibiri bari bamaze gukina mu marushanwa yose ndetse n’igitutu k’umutoza Pep Guardiola gikomeje kwiyongera .
Uyu mukino wahuriranye n’itariki ya 26 /Ukuboza yahariwe gufungura impano ziba zatanzwe ku munsi mukuru wa Noheli mu gihugu cy’Ubwongereza wari wasifuwe n’umwongereza Simon Hooper ukaba watangiye ku isaha y’i saa munani n’igice zo mu Rwanda .
Pep Guaridiola yari yabanje mu kibuga abarimo Ortega; Walker, Akanji, Ake, Gvardiol; De Bruyne, Kovacic; Savinho, Foden, Doku na Haaland mu gihe Sean Dysche utoza ikipe ya Everton yari yahisemo gukoresha abarimo Pickford; Coleman, Tarkowski, Branthwaite, Mykolenko; Harrison, Gueye, Mangala, Doucoure, Ndiaye; na rutahizamu Calvert-Lewin .
Umukino watangiye ikipe ya Man city isatira nk’ibisanzwe ndetse inabibyaza umusaruro hakiri kare cyane kuko ku munota wa cumi na kane w’igice cya mbere gusa ku mupira yari ahawe n’umubiligi Jérémy Baffour Doku umunya – Portigal witwa Bernardo Silva Mota Veiga de Carvalho yahise abonera igitego cya mbere ikipe ya Man city .
Ibyishimo by’abafana ba Man city ntago byateye kabiri kuko ku munota wa 36 , umufaransa witwa Iliman Cheikh Baroy Ndiaye ku mupira wari uhinduwe neza cyane n’umunya – Mali witwa Abdoulaye Doucour ukananirwa kugarirwa n’umusuwisa Manuel Obafemi Akanji wasanze Ndiaye aho yari ari imbere y’umuzamu hanyuma akozaho rimwe n’akaguru ke k’iburyo hanyuma umupira uragenda werekeza mu nguni z’izamu ryari ririnzwe na Stephen Ortega , Everton ihita ibona igitego cyo kwishyura gutyo .
Man city yanakomeje kuyobora umukino ndetse ku munota wa mirongo itanu na gatatu Myugariro wa Everton Mylolenko yateretse hasi umunya – Brazil witwa Sávio Moreira de Oliveira, bakunze kwita Savinho ubwo yarimo yinjira mu rubuga rw’amahina hanyuma Simoon Hooper ntiyigera atakaza umwanya ajya kureba kuri VAR ahita atanga penality Man city hanyuma umunya – Noruvege witwa Erling Braut Haaland ayitera mu biganza by’umuzamu w’umwongereza witwa Jordan Lee Pickford .
Jordan Pickford before he saved Erling Haaland's penalty… 🤪#MCIEVE pic.twitter.com/RhlDwCgTmZ
— Premier League (@premierleague) December 26, 2024
Ifirimbi ya nyuma yasize ikipe ya Manchester City kuri Stade ya Etihad inganyije na Everton igitego 1-1 mu mukino ubanza wa Boxing Day.
Myugariro wa Man city witwa Akanji wanakoze amakosa akomeye yatumye iyi kipe yishyurwa ubwo, yaganiraga n’ikinyamakuru Amazon Prime nyuma y’umukino, yavuze ko ikipe ye yari ikwiye gutsinda umukino.
Abajijwe niba kunganya ari umusaruro mwiza kuri ubu, yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko ari byiza, oya. Twakoze byinshi ku mikino, duhusha amahirwe menshi kandi dutsindwa igitego wabonaga ko cyaje ku burangare bwacu nk’ikipe gusa ariko uko niko bimeze.”
Magingo mu gihe izindi kipe zirimo gukina , ikipe ya Man city iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 28 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu gihe ikipe ya Everton yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota agera kuri 17 .