Uganda : Umugore wa Kizza Besigye yamaganye ihohoterwa rikomeje kumukorerwa kuri Noheli
Umugore w’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye, yamaganye icyo yise ko ari ubugome n’iyicarubozo nyuma yuko leta y’iki gihugi ifashe icyemezo cyo kubuza imfungwa kubonana n’ababasura ku munsi wa Noheri.
Umugore wa Besigye, witwa Winnie Byanyima, uyu usanzwe ari n’umuyobozi wa porogarame y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri Uganda , we yahishuye ko uyu munsi agomba gukambika hanze ya gereza ya Luzira ifungiyemo umufasha we kugira ngo abone umugabo we kandi amuhe ibiryo ku munsi wa Noheri.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru , Winnie yemeje ko umugabo we akomeje gukomera no kwihangana muri iki gihe afungiwe mu cyumba gito inyuma y’amarembo atandatu ya gereza, ariko afite impungenge ko ashobora kugirirwa nabi isaha ku saha.
Aho Madamu Byanyima yateruye ati: “Ntabwo nzasiga ibiryo bya Besigye ku irembo [nk’uko byateganijwe]. Nzajyayo ndebe umugabo wanjye kuko ntamuhemukira ndetse n’umunsi umwe.”
“Ahari nzajyana ihema ndareyo… niba aribyo bashaka.”
Nubwo Winnie atangaza ibi , Abayobozi ba gereza bo bavuga ko uyu mwanzuro wemejwe ndetse ukanashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukumira igishobora gutera umutekano w’imfungwa kuba wahungabanywa , akaba ari nayo mpamvu hemejwe ko abagororwa batemerewe gusurwa iminsi irindwi, guhera kuri uyu munsi wa Noheri.
Besigye kuri ubu ugwije imyaka isaga gato 68 ari mu buroko nyuma yuko ashinjwa n’ubushinjacyaha bw’urukiko rwa gisirikare ibyaha birimo gutunga binyuranije n’amategeko intwaro yo mu bwoko bwa pistolet no gushaka kugura intwaro mu mahanga nubwo we adahema kubitsemba yivuye inyuma .
Uru rukiko rwatangaje ko urubanza rwe ruzasomwa mu ukwezi gutaha.