Abanyeshuri 40 barimo abari bagiye kujya ku isoko ry’umurimo basanzwe ari baringa
Abanyeshuri bagera kuri 40, barimo abigaga mu ishami ry’ubuvuzi, birukanwe muri kaminuza ya Mbuji-Mayi muri DRC bashinjwa gukoresha uburiganya na ruswa kugira ngo babone uburyo bwo kwimukira mu ishuri rikurikiyeho .
Aba banyeshuri bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwahisemo kubasetuza nyuma y’ubugenzuzi bwimbitse bwakozwe nibura guhera ku wa mbere, 23 Ukuboza bugakorerwa mu nyandiko z’amanota yo mu ishuri mu banyeshuri bose .
Komisiyo ishinzwe kugenzura ibi yashyizweho na kaminuza yemewe ya Mbuji-Mayi (UOM) yagaragaje abo banyeshuri mirongo ine ari ba baringa ndetse ko batigeze biga na rimwe .
Hakaba hari n’amakuru yemeza ko integanyanyigisho za kaminuza zaba zarahindute ikinyoma nyuma yo gusangwa zitagenderwaho ahubwo iyi kaminuza yaramunzwe na ruswa byumwihariko iyi gitsina mu gutanga amanota ku bana b’abakobwa .
Muri aba banyeshuri birukanwe, umwe yari mu mwaka wa nyuma w’ubuvuzi bw’abantu nubwo bigaragara ko atigeze atsindira kwimukira mu ishuri na rimwe ryabanjirije uyu mwaka wa nyuma arimo.
Raporo y’iyi komisiyo inagaragaza kandi ko abo banyeshuri b’impimbano babonye iki cyuho cyo gukora aya mabi biciye mu gukorana na serivisi z’umuyoboro w’abamafiya urimo abakozi ba kaminuza kugira ngo biyandikishe cyangwa bongere kwiyandikisha mu mwaka ukurikiyeho mu buryo butemewe .
Usibye aba banyeshuri mirongo ine b’impimbano birukanywe kuri ubu abandi 153 bari mu igenzurwa nubwo basoje amasomo yabo bategereje gufata impamyabushobozi zabo .