Watch Loading...
FootballHomeSports

Apr fc yongeye gusinyisha Nshimiyimana Ismael Pitchou

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 / Ukuboza / 2024 , Ikipe ya Apr fc yagaruye umukinnyi wo hagati w’umurundi witwa Nshimiyimana Ismael Pitchou wigeze kuyikinira nyuma y’iminsi mike ikamurekura .

Uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi izwi nk’INTAMBAKURUGAMBA witwa Ismail NSHIMIYIMANA “Pitchou” yasabye ubuyobozi bwa APR FC gutandukana nayo, nabwo burabimwemerera kuva icyo gihe ahita atangira imyitozo n’abandi bakinnyi badafite amakipe b’abanyarwanda .

Ikipe ya APR FC yasinyishije Ismael ‘Pitchou’ wakiniraga Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri mu kwezi kwa Nyakanga muri 2023 .

Nshimirimana Ismael Pitchou yageze mu Rwanda mu 2021 aje gukina muri Kiyovu Sports yafashije kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2021-2022 na 2022-2023.

Uyu musore ushobora gukina hagati yugarira(nomero 6) cyangwa asatira(nomero 8) yifujwe n’ikipe ya Rayon Sports ariko bananiranwa ku mafaranga yagombaga kumutangwaho aho bivugwa ko yifuzaga miliyoni 35 Frw mu gihe Rayon Sports yatangaga 25 Frw.

Pitchou usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba ari mu bakinnyi ba mbere bakomoka hanze y’u Rwanda binjiye muri APR FC nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda gusa.

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ruyobowe na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku n’amanota agera kuri mirongo itatu n’atatu ikaba inarusha ikipe ya Apr Fc amanota umunani yose iri ku mwanya wa Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *