Watch Loading...
FootballHomeSports

Mikel Arteta ahangayikishijwe cyane n’imvune ya Bukayo Saka

Umunya – Esipanye utoza ikipe ya Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje  ko ahangayikishijwe cyane na Bukayo Saka nyuma yuko uyu mukinnyi w’Umwongereza agiriye ikibazo cy’imvune mu mikino bakinnyemo na Crystal Palace.

Saka yagize ikibazo cy’imvune ubwo we n’ikipe ye batsindaga ibitego 5 kuri 1  ikipe ya Crystal Palace ku wa gatandatu kuri sitade  yitiriwe parike ya Selhurst  bityo biba ngombwa ko asimburwa ku munota wa 24 w’igice cya mbere cy’umukino .

Uyu musore w’imyaka 23 wakoreshaga imbaraga zose ze kugirango iyi kipe yitware neza ubwo yavuye mu kibuga bigaragara ko yababaye cyane byumwihariko mu gice cyo ku itako  .

Ubwo yari abibajijweho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino , Mikel  Arteta ati: “Yumvise ikintu kimufashe mu itako rye, yumva ntiyashobora gukomeza , ahita avamo  ,agomba gusuzumwa gusa mfite impungenge cyane kuri iriya mvune .”

Abajijwe igihe Saka ashobora kumara hanze y’ikibuga, Arteta yashubije ati: “Biragoye guhita ubitangaza nonaha gusa bagiye kumupima gusa ariko biragoye cyane kubivugaho  kuko ari bibi cyane .”

Arteta yanongeyeho ko mugenzi we Raheem Sterling ukina ku mwanya nk’uwa Bukayo nawe yafashwe n’imvune, byanatumye atitabira umukino wo ku wa gatandatu.

Saka yasibye imikino ibiri gusa muri Arsenal muri iyi shampiyona, nyuma yo gukomereka cyane ubwo yakiniraga n’Ubwongereza mu Kwakira.

Ibi byatumye asiba umukino ubwo iyi kipe yanganyaga  na Chelsea mu Gushyingo  n’igihe Arsenal yahuraga na Nottingham Forest ku ya 23 Ugushyingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *