Middle east : USA yemeje ko yagabye ibitero ku nyeshyamba z’aba -Houthi

Mu kanya gashize , Igisirikare cy’Amerika cyimaze gutangaza ko cyagabye ibitero by’indege ku hantu gikeka ko haba hafitanye isano n’inyeshyamba za Houthi mu murwa mukuru wa Yemeni witwa Sanaa ndetse  cyanatangaje ko muri aho hagabweho ibi bitero harimo ububiko bwa za misile  .

Ku wa gatandatu, Ubuyobozi bukuru bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (CENTCOM) bugenzura ibikorwa by’ingabo z’Amerika mu burasirazuba bwo hagati, bwatangaje ko ibi bitero bigamije guhungabanya no gutesha imbaraga n’umurongo ibikorwa by’inyeshyamba z’aba -Houthi.

Ibicishije ku rukuta rwayo rwa X rwahoze ari Tweeter CENTCOM yanditse ivuga ko uyu mutwe ufatanije na Irani mbere wari wagabye ibitero ku ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi n’amato y’abacuruzi ari mu nyanja itukura, mu gace ka Bab al-Mandeb no mu kigobe cya Aden.

ibi bitero by’Amerika bibaye mu gihe hashize igihe kinini cy’ibitero hagati y’Abahouthi n’igisirikare cya Isiraheli uhereye mu ntangiriro z‘iki cyumweru.

Nko ku wa kane honyine , Igisirikare cya Isiraheli cyamishe ibisasu byinshi kuri tumwe mu  duce two muri Yemeni, turimo n’uduherereyemo urugomero rw’amashanyarazi hafi ya Sanaa.

Minisiteri y’ubuzima ya Yemen yahise itangaza ko ibi bisasu bya Isiraheli byahitanye nibura abantu icyenda, nyuma y’iri raswa rya misile ku nyeshyamba z’aba -houthi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *