Full Report: Arsenal yabonye amanota atatu nyuma y’imikino ibiri itabona intsinzi muri Premier League
Ikipe ya Arsenal yasubiriye ikipe ya Crystal Palace F.C iyitsinda ibitego bitanu kuri kimwe (5-1) ku munsi wa 17 wa shampiyona y’igihugu y’Abongereza, ukaba umukino wabereye i Selhurst Park ku kibuga cya Crystal Palace F.C .
Aya makipe nta minsi yari iciyemo bahuye ariko muri Carabao Cup aho n’ubundi ikipe ya Arsenal yasezereye iya Crystal Palace F.C ku bitego bitatu kuri bibiri(3-2) byose by’umunya Brazil Gabriel Jesus.
Ikipe ya Arsenal ntiyatindijemo kubera ko yari ku gitutu nyuma yo kuzuza imikino ibiri yikurikiranya idatsinda muri shampiyona, ku munota wa 6′ gusa Gabriel Jesus yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Gabriel Magalhães.
Gusa mu buryo butunguranye ikipe ya Crystal Palace F.C yatsinze igitego cyinjijwe na Ismaila Sarr ku munota wa 11′ w’umukino ku mupira yari ahawe neza n’Umwongereza Tyrick Mitchell.
Nyuma yo gutsinda igitego bisankaho Palace yari ikojeje agati mu ntozi kuko Arsenal ya Mikel Arteta yahise itsinda ibitego bibiri bikurikirana icya Gabriel Jesus cyakurikiwe n’icya Kai Havertz, ndetse bajya kuruhuka batyo.
Ikipe ya Arsenal icyo yasabwaga ni ukurinda ibyagezweho gusa yanabigezeho ndetse itsinda n’igitego cya Kane cyatsinzwe na Gabriel Martinelli icya gatanu cyatsinzwe na Declan Rice ku mupira yahawe na Riccardo Calafiori.
Gusa muri uyu mukino ikipe ya Arsenal yahuriyemo n’ikibazo cy’imvune ya Bukayo Saka wahise ava no mu kibuga ku munota wa 24′ asimburwa n’umubiligi LeandroTrossard.
Uyu munsi wa 17 wa shampiyona usize ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa Gatatu na amanota 33, mu gihe Crystal Palace F.C y’umutoza Oliver Glasner ubu iri ku mwanya wa 15 na amanota 16 by’agateganyo.