Ku munsi wejo ku wa gatanu, 20 Ukuboza , Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi katoye icyemezo nimero 2765 cyo kongerera umwaka umwe manda y’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo buzwi nka MONUSCO.
Inyandiko yo gushyiraho iki cyemezo yatanzwe n’Ubufaransa na Siyera Lewone, ndetse ikaba yaratowe ku bwumvikane bw’abagize iyi nama, mu nama yabo yateraniye ku gicaro gikuru giherereye i New York, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika .
Uwari uhagarariye igihugu cya Mozambique yavuze ko yatoye iki cyemezo kugira ngo agaragaze ko igihugu cye cyiyemeje kugarura amahoro mu gice cy’iburasirazuba bwa DRC mu gihe ingufu za diplomasi ziri gukoreshwa zitari zatanga umusaruro.
Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru cya CNN ko Leta ya Maputo yishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nyandiko ndetse inashishikariza ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye na Guverinoma ya DRC na MONUSCO.
Leta ya Washington yasabye kandi ko inzira ya Luanda yakomeza mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryo gucecekesha urusaku rw’imbunda mu burasirazuba bwa DRC.
Uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika yashoje agira ati: “Harimo gushyirwaho ingufu zo kubiba imbuto z’amahoro arambye muri DRC.”
Uwari uhagarariye Leta zunze ubumwe z’ Amerika yanasabye abayobozi ba DRC n’u Rwanda kongera guhura bayobowe n’umuhuza muri ibi biganiro akaba na Perezida wa Angola bakagira ibyo bumvikanaho.
