Ku munsi wejo ku wa gatanu, 20 Ukuboza , Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yongeye gushimangira umwanya igihugu ayobora gihagazeho ku bijyanye n’ingingo yuko cyajya mu mishyikirano yeruye n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 .
Ubwo yari mu Nama y’Abaminisitiri yaraye iteraniye mu murwa mukuru w’iki gihugu wa Kinshasa , Antoine Tshisekedi yatangaje ko nta mishyikirano na mito izigera ibaho igamije gushyikiranya leta ya DRC n’inyeshyamba za M23 .
Uyu munyacyubahiro uri ku ntebe y’ikirenga muri DRC atangaje ibi nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize I Luanda mu gihugu cya Angola hapfubye ibiganiro byari biteganijwe kuzamuhuza na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame .
Ubwo yatangaga icyemeze nka Raporo kuri iyi nama ya guverinoma yaraye ibaye kuri Televiziyo nkuru y’iki gihugu, umuvugizi wa DRC, Bwana Patrick Muyaya, yavuze ko kuri Felix Tshisekedi, kuba u Rwanda rwarashyizeho ingamba zigamije ibiganiro bitaziguye hagati ya DRC na M23 nk’icyifuzo gishya cyo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, ari inzitizi ikomeye kandi yashyizweho nkana ku nzira igarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Uyu mukuru w’igihugu wa DRC yangongeye kwibutsa ko intego y’iyi nama yari iyo kwemeza umushinga w’amasezerano yumvikanyweho kandi yateguwe nta buryarya na ba minisitiri w’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu byombi haba u Rwanda na DRC ndetse hakaniyongeraho n’Angola nk’umuhuza ndetse ibi byose bigakorwa hagamijwe kugarura amahoro mu karere gusa.
Aho yagize ati : “Mu gutanga icyifuzo nk’iki, u Rwanda ntirwahagaritse uburyo bwo gushaka amahora gusa ahubwo rwanerekanye ko rwifuza guhungabanya ingufu z’amahoro rwirengagije ibyo rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga ndetse n’imyanzuro y’akanama gashinzwe umutekano ku isi.”
Umuvugizi wa Guverinoma yerekanye ko Felix Tshisekedi ahanganye n’iki kibazo, ndetse ko yongeye gushimangira umwanya wa DRC ndetse anemeza ko yanze , yanga ,izanga yivuye inyuma imishyikirano iyo ari yo yose yaba hagati yayo n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ibyo impande zombi zishinjanya
Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.
Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.