Ubuyobozi bwa Rayon sports bwiyemeje kugura abandi bakinnyi

Ku munsi wejo , tariki ya 20 /Ukuboza / 2024 ,Komite yaguye ya Rayon Sports yakoze inama yamurikiwemo Raporo y’uko umuryango uhagaze ubu , baniyemeza kuzongeramo abandi bakinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama .

Iyi nama kandi yanagaragajwemo Raporo y’ibikorwa by’amezi asigaye ngo umwaka w’imikino 2024-25 urangire, n’ingengo y’imari isabwa.

Nkuko amakuru ikinyamakuru Daily Box gikesha umuvugizi wa Rayon Sport  anemeza ko muri iyi nama hanasesenguriwe hamwe Isoko ryo kugura abakinnyi muri Mutarama 2025, ndetse hakanafatwa umwanzura wuko ikipe ya Rayon Sports izaryitabira kuko intego yo kwegukana igikombe cya Shampiyona yashimangiwe ko ihari.

Kuruhande ariko iyi nama ibaye mu gihe iyi kipe iri no mu zifite abafana benshi mu rw’imisozi igihumbi rugeretse hagati yayo n’uwigeze kuyiyobora akanayemerera sitade ya baringa witwa Munyakazi Sadate aho ayishyuza umwenda imubereyemo .

Bwana Munyakazi Sadate, mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports  yumvikana yishyuza miliyoni 85 Frw  aho yemeza ko yagiye ayiyaguriza mu bihe bitandukanye ndetse n’ibitarubahirijwe mu masezerano kompanyi ze ebyiri MK Sky Vision LTD na Brothers Marketing Group Ltd zagiranye n’iyi kipe.

Nubwo Sadate avuga ubuyobozi bwa Rayon sports burangajwe imbere na Twagirayezu Thaddée, , bwo buhamya budashidikanye ko nta mwenda uwo ari wo wose Rayon Sports ibereyemo Munyakazi Sadate.

Aho Twagirayezu yavuze ko Sadate atigeze atanga amakuru y’uko ayo masezerano yari azwi mu buyobozi, ndetse ko nta kintu kigaragaza ko ikipe yagombaga kumwishyura amafaranga avugwa.

Munyakazi  we anongeraho ko atari we wa mbere wishyuza Rayon Sports, ahubwo ko hari abandi bantu batandukanye nabo bafitiwe  amafaranga  n’iyi kipe bagiye bayabaha mu buryo bw’amasezerano gusa impande zombi ntizubahirize ibyo zagombanaga byumwihariko Rayon sports.

Gusa Sadate yumvikana asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko niba batabona ubushobozi bwo kwishyura uwo mwenda, ko babimumenyesha bakagirana ibiganiro ku buryo bwo gukemura iki kibazo.

DAILY BOX REPORTS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *