Umutoza w’ikipe ya Manchester United Ruben Amorim yavuze ko ku mukino uzakurikira Marcus Rashford na kora neza azagira amahirwe yo kubanza mu kibuga nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa.
Ibi uyu mutoza w’Umunya-Portugal abivuze nyuma yo kutitwara neza muri Carabao Cup aho yasezerewe na Tottenham Hotspur F.C ku bitego bine kuri bitatu (4-3), Manchester United ihita ina sezererwa.
Ni ibitego bya Manchester United byatsinzwe na Joshua Zirkzee ku munota wa 63′ ku mupira yahawe na Bruno Fernandes, igitego cya Amad Diallo ku munota wa 70′ ndetse n’icya Jonny Evans mu minota y’anyuma.
Tottenham Hotspur F.C yo yatsindiwe na Dominic Solanke watsinzemo ibitego bibiri , Dejan Kulusevski, ndetse n’Umunya-Koreya y’Epfo Son Heung-min bituma Ange Postecoglou yikomereza muri kimwe cya kabiri.
Uko amakipe azahura mu kiciro gikurikira
First Leg Second Leg
Arsenal VS Newcastle (Jan. 7-8, 2025) Newcastle VS Arsenal (Feb. 7-8)
Tottenham v Liverpool (Jan. 7-8, 2025) Liverpool v Tottenham (Feb. 7-8
Ruben Amorim ubwo yabazwaga niba Marcus Rashford no neho azagaraga ku mukino uzakurikira wa Manachester United izakiramo A.F.C. Bournemouth uyu mutoza yagize ati “Ejo dufite imyitozo , Marcus Rashford azayikora hitegurwa umukino uzakurikira, uzabona uko tuzahitamo.”
Uyu musore w’Umwongereza amaze imikino ibiri atagaragara muri Manchester United uhereye kuri Derby batsinzemo Manchester City ibitego bibiri kuri kimwe(2-1) ndetse n’uyu wa Carabao Cup basezerewemo na Tottenham Hotspur F.C
Gusa mu minsi mike ishize nibwo uwahoze ari umunyamakuru w’ikinyamakuru The Daily Telegraph yabwiwe na Rashford ko yiteguye kuba yakwerekeza ahandi hatari i Manchester, gusa umutoza Ruben Amorim yemeje ko ari umukinnyi wa Manchester United ntakindi ubwo yabazwaga ku kijyanye no gusohoka kwa Marcus Rashford .