Ikipe ya Manchester United iri mu biganiro bigamije gusinyisha myugariro w’ikipe ya Cerro Porteno yo mu gihugu cya Paraguay witwa Diego Leon.
Amasezerano y’uyu musore w’imyaka 17, umaze kugaragara mu kibuga inshuro 19 agatsinda ibitego bibiri muri shampiyona y’icyiciro ya mbere ya Paraguay, bivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni 6 zama pound, harimo n’inyongera ibizwi nka [Add ons], nk’uko iyi kipe yamuguze yo muri Amerika yepfo yabitangaje.
Bivugwa ko Leon n’abamuhagarariye bamaze kwerekeza mu Bwongereza ku kibuga cy’imyitoza cya United cyitwa Carrington Train Complex ari naho ibiro bikuru by’iyi kipe biherereye , aho byitezwe ko bagiye kurangiza gushyira umukono kuri aya masezerano.
Nubwo akiri muto, Leon ashobora kuba umukinnyi wa mbere uguzwe n’umunya- Portigal witwa Ruben Amorim utoza Manchester united ikinira ku kibuga cya Old Trafford.
Kuva yagera muri United , Amorim yahinduye uburyo bw’imikinire bw’iyi kipe aho yavanye iyi kipe mu buryo bw’imikinire yari isanzwe ikinamo aho yakoreshaga ba myugariro bane abashyira kuri batatu, ndetse abasesenguzi bakomye ku mugabane w’iburayi barimo n’abakanyujijeho muri iyi kipe bemeza ko mu gihe yaba azanye uyu mukinnyi ukina nka mababa ariko ukina yugarira byaba bisa nkaho yorohejwe mu gushyira mu bikorwa uburyo bw’imikinire.
Mu mezi ashije , Arsenal nayo yabanje guhuzwa na myugariro ukiri muto gusa biza kurangira iyi kipe ibivuyemo.