Ikipe ya Everton imaze gushyirwa mu biganza by’abaherwe bashya !
Mu kanya gashize , kompanyi y’abanyemerika yitwa Friedkin Group imaze kugura ikipe ya Everton, ikaba iyiguze n’umunyemari w’umwongereza ufite ubwenegihugu bwa Irlande witwa Ardavan Farhad Moshiri wari uyifite kuva muri 2016.
Bivugwa ko aya masezerano afite agaciro karenga miliyoni 400 zama pound ndetse kandi Everton ibaye ikipe ya 10 muri Premier League ifitwe n’abanyamerika .
Iyi Kompanyi y’abanyamerika yari yagiranye amasezerano n’umuherwe Moshiri ku ya 23 Nzeri gusa bategereza kubanza kwemezwa n’ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza[ Premier League ] inafite ijambo rya nyuma kuri ayo masezerano gusa ubu naneho ikaba imaze kubiha umugisha .
Iyi kompani yaguze Everton ifite icyicaro gikuru muri leta ya Texas muri leta zunze ubumwe z’Amerika ikaba iyobowe n’umujejetafaranga wanayitiriwe witwa Dan Friedkin , uyu kandi unafite mu biganza ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani ikina shampiyona ya Serie A.
Friedkin we wenyine uyobora iyi kompani afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 6.16 nkuko ikinayamakuru Forbes cyabishyize ahagaragara mu mwaka wa 2023.
Amakuru Daily Box Ikesha ikinyamakuru Daily Express cyandikirwa mu gihugu cy’Ubwongereza yemeza ko uwitwa Friedkin yahise asabwa kuba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Everton, naho Marc Watts wari usanzwe kuri uyu mwanya agahita ahabwa kuyobora ibikorwa bya buri munsi by’ikipe aba bazwi nka [ Club senior Manager ].
Friedkin mu ibaruwa ifunguye amaze gushyira ahagaragara abicishije ku rukuta rwa X yahoze ari Tweeter , yagize ati: “Nishimiye cyane guha ikaze imwe mu makipe akomeye y’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu mateka yacu ku isi twe nka Friedkin Group Ltd, uku ni ugutsinda kwa Friedkin Group nka sosiyete ndetse Everton ihagarariye umurage n’ishema, ryacu .”
Moshiri usanzwe ari mucuruzi w’Umwongereza unafite ururasoraso rwo muri Irani kubera ko papa we yaje mu bwongereza avuye kuba muri iki gihugu ,nawe akaba yitwa Moshiri Ahamed yaguze bwa mbere imigabane ingana na 49.9% muri Everton mu mwaka wa 2016, mbere yo kongera kwihahira indi imigabane ye igera kuri 94.1% ubwo byari mu mwaka wa 2022.
Ku cyumweru Ku isaha y’isa mu nani ushingiye ku isaha ngengamasaha yo ku isi , ikipe ya Everton itozwa na Sean Dyche izakira ikipe ya Chelsea itozwa n’umutaliyani witwa Enzo Maresca iri ku mwanya wa kabiri ku kibuga cyayo cyitwa Goodison Park ndetse kandi abahagarariye itsinda rya Friedkin biteganijwe ko bazaba bari kuri uyu mukino barimo bihera ijisho umusaruro w’ikipe bamaze gushoramo.