HomePolitics

Lubero : Imirwano ya FARDC na M23 ikomeje gusiga abaturage iheruheru!

Mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo serivisi z’ubutabazi zikomeje kuba iyanga  mu gihe imidugudu myinshi yo mu turere twa Lubero, yibasiwe n’umutekano muke ikomeje guterwa n’imirwano imaze iminsi iba hagati ya FARDC na M23.

 Ku munsi wejo mu gace ka Kipese, gaherereye nko mu birometero 20 uvuye mu kigo cya Lubero, havuzwe umubare munini w’abantu bavanwe mu byabo  urusaku rw’imbunda.

Abenshi mu bimuwe, ahanini ni abagore, abana ndetse n’abasaza, baturuka mu midugudu ya Kaseghe, Hutwe, Alimbongo, Katondi, Ndoluma na Kitsombiro.

 Bamwe bari hamwe n’imiryango yabo, ndetse benshi babonye aho gukinga umusaya hadahwitse bijyanye nuko bamwe bacumbitse mu matorero, amasoko ndetse no mu bigo by’amashuri.

Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, imibereho yabo iteye inkeke kuri ubu kandi  inemeza aba baturage bakomeje gusiragizwa n’intambara bakeneye ubufasha bwihutirwa, nk’uko byatangajwe na Jackson Kasonia, perezida wa sosiyete sivile ya Kipese.

Aho yateruye ati: “Imibereho iragenda igorana kubera uburyo budahamye bwo kwivuza. Ndetse harabarurwa  abantu batari bake barwaye bari kugendana mu mihanda ikizwi nka IV [ udupira two kwa muganga batera mu mutsi w’umurwayi tugacishwamo umuti ] . Ibigo nderabuzima byaho byuzuye abarwayi kugeza ku barwayi bane ku gitanda, inkunga y’ibiribwa ntabwo ihagije, kandi ikibazo cyo kubura amazi yo kunywa kiragenda cyiyongera bitewe n’abaturage benshi muri ako gace kandi n’amasoko aya mazi adahagije  ” Nkuko yabitangarije ikinyamakuru cyitwa YABISO News cyo muri DRC .

Mu minsi itatu ishize hafi y’aka gace, muri komini  ya Lubero, hagaragaye urujya n’uruza rw’abantu bimuwe, nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu gace baturanye ka Mambasa na Alimbongo.

Sosiyete sivile ivuga ko abo bantu bimuwe, bagiye mu bwihuta ntacyo bahunganye mu by’ingenzi nkenerwa ,kandi ko bakeneye ubufasha bwihutirwa harimo kubona amazi asukuye yo kunywa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *