HomePolitics

Perezida Kagame yahawe ubutumwa bw’ingenzi na Perezida wa Angola

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, muri Village Urugwiro , Perezida Paul Kagame yahawe ubutumwa bwihariye na  Tete António usanzwe ari intumwa  y’ibanze  ya perezida wa Angola witwa João Laurenço akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu   .

Bwana Tete António yazanye ubutumwa bugenewe  nyakubahwa Perezida Kagame akaba yabuhawe na  João Laurenço wahawe inshingano zo gukora nk’umuhuza mu bibazo bya politike biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko ibirebana n’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC.

Nkuko amakuru aturuka mu biro  bya Village Urugwiro bikoreramo  Perezida Kagame abyemeza , ngo Tete António yakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza .

Aho Perezidansi y’u Rwanda ibicishije ku rubuga rwa X yahoze ari Tweeter, yagize iti :  “muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Hon. Tete António, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, amushyikiriza ubutumwa nk’intumwa yihariye ya Perezida João Laurenço usanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Luanda.”

Ku munsi wo ku cyumweru nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Felix Tshisekedi wa RDC na  Perezida Paul Kagame, bitakibaye.

 Ni ibiganiro byagombaga kuba kuri iki Cyumweru, bigaruka ku guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, waturutse ku mutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru ari bwo hari  bube inama y’abakuru b’ibihugu yiga kuri ibyo bibazo by’umutekano.

Iyi nama yari igiye guhuza aba bakuru b’ibi bihugu  mu rwego rwo gushyigikira ndetse no gusoza ibikorwa bya dipolomasi byajyanaga n’isinywa ry’amasezerano hagati y’intumwa z’impande zombi agamije gukumira amakimbirane ndetse n’icyuka cy’intambara cyarimo gitutumba hagati y’u  Rwanda na DRC .

Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha  ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo  ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.    

Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *