Imvune ikomeye ya Donnarumma yagiriye ku mukino wa Monaco yahahamuye abatari bake
Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) ikomeje guhirwa n’intangiriro za shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa (Ligue 1), ubwo yasangaga ikipe ya Monaco iwayo maze ikayihanyagirira ibitego bine kuri bibiri (4-2), gusa nayo yaje gutakaza umunyezamu wayo Gianluigi Donnarumma nyuma yo kugira imvune ikomeye yo mu isura.
Iyi ntsinzi ikaba yahise ifasha Paris Saint Germain gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota icumi ku mwanya wa mbere ndetse bikomeza kuyifasha kwanikira bakeba bayo ba Marseille ndetse na Monaco bari ku myanya ya kabiri na gatatu mu buryo bukurikirana.
Gusa nubwo iyi kipe yatsinze umukino yaraye ihuyemo na Monaco, wasigaye benshi mu mutwe nyuma yo kugaragarwamo n’imvune y’umunyezamu Gianluigi Donnarumma, wahahuriye n’uruva gusenya ubwo yagonganaga na myugariro wa Monaco Wilfried Singo agakubitwa amenyo y’inkweto mu isura.
Mu mashusho yagaragaye Donnarumma agaragara yadozwe mu isura ku gice cyo ku itama ry’iburyo ibintu byateye abafana gukangarana ndetse n’ubwoba bwinshi. Donnarumma yakomeje kwihangana arakina gusa biza kwanga avamo ubwo yasimburwaga na Matvey Safonov.
Ku musasaruro wo mu kibuga ho, byatangiye ikipe ya Monaco yishyura igitego cya Désiré Doué, nyuma yaho Marquinhos wa Paris saint Germain yakoze umupira mu rubuga rw’amahina maze Eliesse Ben Seghir atera neza penaliti.
Nyuma y’iminota mike Umusuwisi ukomoka mu gihugu cya Cameroon Breel Embolo yatsindiye Monaco igitego cya kabiri maze benshi batangira gukeka ko imikino 31 ikipe ya Paris Saint Germain yari imaze itaratsindwa muri shampiyona ishyizweho akadomo.
Gusa ntibyasabye umwanya munini ngo PSG isubize, kuko igitego cya Ousmane Dembele cyakurikiwe n’icya Gonçalo Ramos byashyize Paris Saint Germain imbere ndetse biza gushimangirwa n’igitego cyo mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Ousmane Dembele.