FootballHomeSports

Ukuri ku makuru avuga ko Rachid Kalisa yaba yarasezeye umupira w’amaguru

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga Rachid Kalisa yanyomoje amakuru yavugwaga ko yaba yarasezeye ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ahamya ko ayo makuru ntaho ahuriye n’ukuri.

Uyu mukinnyi uheruka gukina muri shampiyona y’u Rwanda akinira ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bakinnye bakagera ku gasongero muri ruhago y’u Rwanda ndetse yanyujijemo ajya no hanze y’u Rwanda.

Agaruka kuri aya makuru yagize ati “ Ntabwo ari ukuri rwose, nabonye abantu benshi banyandikira bambaza impamvu ndetse gukina, ariko ndakubwiza ukuri ko byanyangije nanjye.”

Usibye guhamya ko atigeze asezera uyu musore ukina hagati mu kibuga yemeje ko vubaha aza kugaruka mu kibuga kandi mu ikipe ikomeye yagize ati “Mu kwezi kwa mbere ndagaruka mu kibuga, kandi mu ikipe nziza,nzayibamenyesha vuba.”

Rachid Kalisa w’imyaka 28, avuga ko hakiri kare cyane rwose kuba yahagarika gukina ruhago, uyu musore yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, ikipe ya AS Kigali , Rayon Sports ndetse n’ayandi.

Usibye aya makipe abarizwa muri shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” uyu musore yagiye anahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “Amavubi” mu bihe bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *