Rubavu : abaturage barataka kwishyuzwa imisoro y’ubutaka bwa Leta !
Mu karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’abaturage bakorera ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi bataka kwishyura imisoro y’ubutaka bahingamo kandi ibyangombwa bya burundu bibubaruyeho byerekana ko ari ubwa leta .
Aba baturage bemeza ko icyayi bahinga mu gishanga cyigabanya utugari tugera kuri dutatu two mu Murenge wa Nyundo muri aka Karere batagihingana ubwisanzure busesuye nyuma yuko bakomeje gushyirwaho umugogoro wo kwishyura imisoro y’ubutaka .
Igikomeza kuba ihurizo rikomeye kuri abahinga icyayi muri iki gishanga giherereye mu rugabano rw’Utugari dutatu nuko minsi ishize bambuwe ibyangombwa bari bafite ubwo bibwiraga ko ubu butaka ari ubwabo bakabwirwa ko ubutaka bwose buherereye mu gishanga ari ubwa leta usibye ko ishobora kubutiza abaturage bakabubyaza umusaruro mu gihe runaka .
Aba bahinzi b’icyayi by’umwihariko abafite imirima y’icyayi muri Kagera mu ihuriro ry’Utugari twa Mukondo, Bahimba na Kigarama mu Murenge wa Nyundo bakomeza bashimangira batunguwe no kwakwa ibi byangombwa nkaho ibi bidahagije bagahita batangira kwishuzwa imisoro nkuko Mwemezi Assie yabitangarije Radio Ten .
Aho yagize ati : “Abakozi ba RRA bahora badutelefona ngo turimo imisoro, tukibaza ukuntu twajya gusorera ibishanga kandi ari ibya Leta.
“ Nk’igihe rero nshaka n’udufaranga kuri banki bati ‘urimo imisoro ya Leta’, ubwo rero abaturage tugasanga bitubangamiye kandi bari batubwiye ko bagiye kuyidukuramo ariko amaso yaheze mu kirere.”
Kurundi ruhande , Inama Njyanama y’aka Karere yafashe umwanzuro wo gukura iyo misoro kuri aba baturage ariko ko hagitegerejwe igisubizo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA nkuko byemezwa na Mulindwa Prosper usanzwe ari Umuyobozi w’aka karere .
Aho yagize ati ; Ubwo butaka basoreshwaho, Inama Njyanama yabufasheho icyemezo, ndetse nasanze Akarere karandikiye RRA kubera iki kibazo ariko nkigejejweho vuba kandi mu kwezi kumwe kizaba cyakemutse.”
Nubwo aba baturage bemeza ko begereye zimwe mu inzego za Leta kugira ngo zibafashe gukemura iki kibazo ariko kugeza ubu bakaba bakibarwaho ayo madeni bagaragaza ko ari intambamyi ku rugendo rw’iterambere ryabo.