Mykhailo Mudryk ushobora guhagarikwa imyaka ine adakina yagize icyo avuga ku byo aregwa
Umunya-Ukraine akaba na mababa w’ikipe ya Chelsea nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo mu gukina umupira w’amagaru nk’uwabigize umwuga haba muri Chelsea ndetse n’ikipe y’igihugu ye ya Ukraine kubera gukoresha ibyongerambaraga bitemewe , kuri ubu yagize icyo abivugaho.
Kuri uyu munsi wa tariki 17 Ukuboza 2024, nibwo ayamakuru yagiye ahagaragara gusa uyu musore yari amaze iminsi akorwaho iperereza nk’uko n’ikipe akinira yabyemeje mu butumwa bw’abo kuri iki kibazo.
Ubutumwa bwa Chelsea bwagira buti ” Ikipe ya Chelsea FC yakwemeza ko inshyirahamwe ry’aruhago mu Bwongereza(FA) vubaha ryabonanye na Mykhailo Mudryk ku bijyanye no gupima inkari ze”
Ubutumwa bwa Chelsea bwakomeje bugira buti ” Ikipe na Mykhailo Mudryk twese twafashishe muri iki gikorwa cy’ipimwa cya FA ndetse n’abakinnyi bacu bose, harimo na Mykhailo, bosa barapimwa mu buryo buhoraho. Mykhailo yemeza ko ntakintu kibujijwe yigeza akoresha kitemewe abizi . Mykhailo n’ikipe twese tuzakomeza gukorana n’inzego bireba zose mu kugaragaza icyateye iki gisubizo kibi. Ikipe ntago izagira ibindi yongeraho birenze ibi.”
Nk’uko mu butumwa bwa Chelsea bigaragara uyu Munya-Ukraine ntiyemera ko yigeze akoresha ibitemewe ndetse nawe mu butumwa bwe yabyemeje avuga ko atigeze akoresha ibyongerangufu bitemewe abizi.
Ubutumwa bwe bwagize buti ” Na kwemeza ko rwose na menyeshejwe ko ibipimwa natanze kuri FA byasanzwemo ibibujijwe gukoreshwa. ibi byaje nk’igikuba gicitse cyane kuko ngewe si nigeze nkoresha ibibujijwe mbizi cyangwa ngo habe hari andi mategeko nangije, ndigukorana byahafi n’ikipe yange mu gukora iperereza kugirango tumenye uburyo ibi byaba byarabayeho .”
“Gusa ndabizi neza ko ntigeze nkora icyari cyo cyose kitaricyo , kandi mfite ikizere ko nzagaruka mu kibuga vuba, si byinshi navuga ku bw’ibanga yibyo turimo na FA , ariko nzabikora vuba bida tinze.”
Uyu mukinnyi wa Chelsea aje nyuma y’Umufaransa Paul Pogba wagabanyirijwe ibihano nawe wari warahamijwe ibi byaha, ndetse haricyoba ko uyu musore aramutse ibi byaha bimuhamye yafatirwa ibihano bikakaye birimo no guhagarikwa imyaka Ine atagaragara mu kibuga.
Uyu musore ibi bimubayeho nyuma y’uko n’ubundi mu ikipe ya Chelsea atari gutanga umusaruro, dore ko muri uyu mwaka w’imikino amaze gukina imikino irindwi gusa muri Premier League ntagitego nta n’umupira wavuyemo igitego.