Kicukiro : Umusore yasanzwe yiyahuye ndetse anatangaza ko umurambo we uhabwa imbwa
umusore w’imyaka28 y’amavuko yasanzwe mu nzu yapfuye ndetse yanditse ibaruwa ikubiyemo agahinda ke anasaba ko umurambo we bazawuha imbwa zikawurya
Uyu umurambo w’umusore wabonetse mu nzu yabagamo, bikekwa ko yiyahuye, ndetse hafi yaho yari yiyamburiye ubuzima hari n’ibaruwa yanditse, aho yanditseho ko batazamushyingura, ahubwo ko umurambo we bazawuha imbwa zikawurya zikawumara.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 16 Ukuboza 2024 , mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Karambo nibwo habonetse uyu murambo ndetse n’iyi baruwa bigaragara ko yandikishije intoki bivugwa yaba yaranditswe na nyakwigendera ubwo yashakaga gusezera ku bantu bagiye bigana , abarimu be n’abo bakoranye mu kazi ko kwikorera imizigo muri MAGERWA .
Uyu musore bivugwa ko yitwaga Bernabe, muri iyi baruwa, ntago yigeze atangaza icyatumye yiyambura ubuzima, gusa akavugamo icyifuzo cye nyuma yo kwitaba Imana.
Aho yagize ati : “Bibaye byiza ntimwanshyingura ahubwo umubiri wanjye mwazawuha inyamaswa zikawurya zikawumara bikabera mu ruhame mureba mwese. Mpfuye nta mwana mfite, nta n’umukobwa nateye inda n’umwe.”
urupfu rw’uyu musore bivugwa ko rwamenyekanye nyuma yuko hari uwumvise atakira mu nzu, bajya kureba bagasanga yafungiye imbere, aho binjiriye basanga yapfuye nkuko byemejwe na Umulisa Speciose uyobora Isibo yari ituyemo nyakwigendera, ubwo yaganiraga na televiziyo ya BTN .
Aho Yagize ati “Hari umukobwa wamukoreraga amasuku nk’uko bisanzwe, yumvise nyakwigendera ataka, agiye kureba icyo abaye agize ngo akingure asanga yafungiye imbere, noneho atabaje ni bwo bampagaye ndahagera ntanga uburengenzira bwo kuhafungura twinjiye mukoze nsanga yikubise hasi yubamye mukoze numva yagagaye duhita duhuruza Polisi na yo ihita idutabara.”