FootballHomeSports

Dore imibare y’igitangaza ya Ademola Lookman yatumye atwara igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Africa

Umunya-Nigeria Ademola Lookman kuri uyu wambere wa tariki 16 Ukuboza 2024, i Marrakesh muri Morocco yahafatiye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Africa ahigitse bagenzi be bane basigaye bari bahanganye.

Uyu musore ukinira ikipe ya Atalanta mu gihugu cy’Ubutaliyani ni umwe mu bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino mu gutwara ibikombe ndetse no gutsinda ibitego.

Yatwaye UEFA Europa League ari kumwe na Atalanta mu mwaka ushize w’imikino batsinze Bayer 04 Leverkusen ibitego bitatu ku busa (3-0), byose bya Ademola Lookman yatsinze ku munota wa 12′, 26′ na 75′.

Uyu musore kandi yafashije ikipe y’igihugu ya Nigeria gukina umukino w’anyuma w’igikombe cya Africa gusa ntibabashije kugitwara kuko batsinzwe ku mukino w’anyuma n’ikipe y’igihugu ya Ivory Coast ibitego bibiri kuri kimwe(2-1).

Ugiye kureba imibare y’uyu mukinnyi mu mwaka ushize yatsinze ibitego 20 mu ikipe y’igihugu ndetse no muri club, byibuze muri shampiyona y’Abataliyani umwaka ushize yatsinze ibitego 11 atanga n’imipira 7 yavuyemo ibitego mu mikino 31.

Uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 nabwo ni umukinnyi uri gufasha cyane aho amaze kuzuza uruhare rw’ibitego 12 mu mikino 13 muri Atalanta kandi muri shampiyona gusa mu gihe muri Champions League amaze kugira uruhare rw’ibitego 4 mu mikino 5.

Uko ibihembo byatwawe

Umukinnyi mwiza w’umugabo w’umwaka – Ademola Lookman (Nigeria)

Umukinnyi mwiza w’umugore w’umwaka – Barbara Banda (Zambia)

Igitego cyiza cy’umwaka – Mabululu (Angola)

Umutoza mwiza w’umwaka w’umugabo – Emersae Fae (Cote d’ivoire)

Umutoza mwiza w’umugore w’umwaka – Lamia Boumendi (TP Mazembe, Congo)

Umuzamu w’umugabo mwiza w’umwaka – Ronwen Williams (South Africa & Mamelodi Sundowns)

Umuzamu mwiza w’umugore w’umwaka – Chiamaka Nnadozie (Nigeria, Paris FC)

Umukinnyi w’umugore w’umwaka ukinira Club – Sanaa Mssoudy (ASFAR, Morocco)

Umukinnyi w’umugabo mwiza  w’umwaka ukinira Club – Ronwen Williams (Mamelodi Sundowns, South Africa)

Ikipe nziza ya Club y’umwaka mu Bagabo – Al Ahly (Egypt)

Ikipe ya Club nziza y’umwaka  mu Bagore – TP Mazembe

Ikipe nziza y’umwaka  mu Babagabo – Cote d’Ivoire

Ikipe nziza y’umwaka mu Bagore  – Nigeria

Umukinnyi mwiza ukiri muto  mu Bagabo – Lamine Camara (Senegal)

Umukinnyi mwiza ukiri muto mu Bagore – Doha El Madani (Morocco)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *