Rubavu : Abarasita basabye kwigaragambya nyuma y’amagambo ya Apôtre Gitwaza
Idini ry’abarasitafarian mu Rwanda ryo mu karere ka Rubavu ryandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu rubasaba uruhushya rwo gukora urugendo rugamije kwamagana amwe mu magambo aherutse kubavugwaho n’ Apotre Gitwaza usanzwe ari umuyobozi w’idini rya Zion Temple hano mu Rwanda.
Mu ibaruwa ifunguye ikinyamakuru Daily Box kinafitiye kopi ,ubuyobozi bw’aba rasitafari bwandikiye akarere ka Rubavu rubasaba gukora urugendo rw’amahoro mu mujyi wa Gisenyi rugamije kwamagana amagambo Gitwaza aherutse kuvuga yerekano kari idini rya shitani .
Apotre Gitwaza ubwo ku wa 7 Ukuboza 2024,yari mu gikorwa cy’ivugabutumwa,mu mujyi wa Queensland, muri Austaria, yakomoje kuri imwe mu myitwarire y’abahungu n’abakobwa bari mu murimo w’Imana badakwiye kuba bafite .
Aha niho yakomoje ku myambarire y’abaririmbyi, no kuba bamwe mu bacuranzi cyangwa abaririmbyi b’ababahungu baboha imisatsi (Dredrocks), bidakwiye kuko bigira abari mu idini rya Rastafarian.
Iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi w’abarasita mu karere ka Rubavu witwa Ras. Steven Gakiga ikomeza inashimangira ko amagambo ya Gitwaza ari ingengabitekerezo igamije kwangisha sosiyete ababa muri uyu muryango ndetse inerekana ko aya magambo yavuzwe n’uyu mukozi w’imana ashobora gutuma abantu batongera ku bisanzuraho kandi bihabanye n’ukuri guhari.