Tariki ya 17 Ukuboza mu mateka :Mu Bubiligi , umwami Léopold II yasimbuye se Léopold I
Tariki 17 /Ukuboza ni umunsi wa 351 mu minsi igize umwaka, hasigaye 15 uwa 2023 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1976: Samoa yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1498 : Habaye iseswa ry’ubukwe bwa Louis XII na Jeanne w’u Bufaransa
1718 : U Bwongereza bwatangaje ko bugiye gutera Espagne
2005: Perezida wa Argentina Néstor Kirchner yatangaje ko mu gihe gito agiye kwishyura imyenda yo hanze igihugu cye cyari gifite abinyujije mu kigega mpuzamahanga cy’imari.
546 : Roma yafashwe na Totila, umwami wa Ostrogoths, mu ntambara ya auGoths yabaye hagati ya 535-553
2014 :I Sydney mu murwa mukuru wa Australia, umugabo witwaje intwaro yashimuse abantu bagera kuri 18 abamarana amasaha 16.
1914: Mu gihugu cy’u Buyapani, ahitwa Hojyo mu ntara ya Kyūshū, habereye impanuka y’iturika rya gaz yasize ihitanye abantu bagera kuri 687.
1989: Uwitwa Fernando Collor de Mello yatsinze uwitwa Luiz Inácio Lula da Silva mu matora yo guhatanira kuyobora Brazil. Ibi byabaye amateka kuko bwari bwa mbere habayeho Perezida w’Umu-Démocrate mu myaka igera 30.
2002: Hatangiye intambara ya kabiri ifatwa nk’iy’abaturage ikomeye muri Congo, iyi yabaye imvano yo kugaruka mu bwumvikane no kugana inzira y’amahoro cyane ko byajyanye n’ishyirwaho rya guverinoma ikora mu buryo bw’agateganyo hagamijwe gutegura amatora.
1994: Palau yinjiye mu Muryango w’Abibumbye ku mugaragaro.
1777 : U Bufaransa bwemeye ubwigenge bw’intara 13 zari zikoronijwe n’Abongereza zikaza kwivumbura
2010: Mohamed Bouazizi, Umunyatuniziya witwitse ni umuriro agatangiza impinduramatwara yabaye mu bihugu bya Tuniziya mu myaka ya 2010-2011.
1957: I Cap Canaveral, muri Floride, hageragejwe kohereza icyogajuru cya Atlas mu kirere
2017 :Umutingito uri ku gipimo cya 6.5 washegeshe umujyi wa Tasikmalaya muri Indonesia uhitana abantu bane.
1960: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Richard Paul Pavlick yatawe muri yombi azira gushaka kwivugana John F. Kennedy wiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu ndetse nyuma akaza no kubigeraho.
1961: Nyuma yo guhamwa n’ibyaha 15 burimo ibyibasiye inyokomuntu, ivangura no kurwanya Abayahudi,..uwitwa Adolph Eichman ari muri Israel mu Mujyi wa Yeluzalemu yakatiwe igihano cyo kwicwa.
1973: Uwitwa John Paul Getty III, umwuzukuru w’umuherwe w’Umunyamerika J. Paul Getty, yagaragaye i Naples ari muzima nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ashimuswe n’abayoboke w’umutwe witwara nk’ibyhebe wo mu gihugu cy’u Butaliyani.
1907: Uwitwa Ugyen Wangchuck yambitswe ikamba ryo kuyobora Ubwami bwa Bhutan.
1928: Impirimbanyi z’impinduramatwara mu Buhinde, Bhagat Singh, Sukhdev Thapar n’uwitwa Shivaram Rajguru bivuganye umwe mu bapolisi bakuru bo mu Bwongereza witwa Lala Lajpat Rai, bamusanze ahitwa Lahore, muri Punjab. Nyuma y’imyaka itatu aba bose bahanishijwe kwicwa mu 1931.
1957: Mu Budage habereye impanuka y’indege, ihitana abantu bagera 32 barimo abakozi bayo ndetse n’abagenzi bagera 20.
1967: Uwari Minisitiri w’Intebe muri Australia, Harold Holt, ubwo yari ari kogera ahitwa Portsea, kuri Victoria yaje kuburirwa irengero.
1865 : Mu Bubiligi , umwami Léopold II yasimbuye se Léopold I
1885 : Umwamikazi wa Madagascar Ranavalona III yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’u Bufaransa
1978: Habaye amatora ya referendumu, Itegeko Nshinga ritorwa ku kigero cya 89%.
2009: Ubwato bunini bwitwa MV Danny F II bwo muri Lebanon bwakoze impanuka yahitanye abantu 44 ndetse n’nyamaswa zirenga ibihumbi 28 zinyuranye.
2010: Nyuma yo kwitegereza imyigaragambyo y’abaturage yari yakwiye muri Tunisia ndetse n’ibindi bihugu by’Abarabu, byatumye Mohamed Bouazizi yitwika.
2002 : Hasinywe amasezerano y’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harangira intambara ya kabiri ya Congo.
1973:Ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryakoze amatora agamije kwemeza cyangwa guhakana niba kuryamana hagati y’abahuje ibitsina bikwiye gufatwa nk’uburwayi cyangwa se bigafatwa nk’ibyifuzo bisanzwe bya muntu, maze bose uko ari 13 bemeranya nta gushidikanya ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bidakwiye kwemerwa mu mategeko nk’uburwayi bwo mu mutwe.
1976: Ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uwabaye Perezida w’u Rwanda Kayibanda Gregoire bivugwa ko yaguye Kabgayi aho yari afungiye akahicirwa n’inzara.
1978: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jimmy Carter yatangaje ko igihugu cye cyemeye gukorana na Repubulika y’u Bushinwa, igacana umubano na Taiwan.