HomeOthers

Ubushinwa: Ni iki cyateye umuyobozi w’uruganda kurya isabune?

Mu Bushinwa, umuyobozi w’uruganda rukora isabune, yatangaje abantu benshi nyuma yo kugaragara muri videwo arya isabune zikorwa n’uruganda rwe kugira ngo yereke abakiriya ko izo sabune ze zikozwe mu bintu by’umwimerere, mu rwego rwo kwerekana ko ntacyo yangiriza ku buzima.

Ku rubuga rwa Weibo, niho iyi videwo yashyizwe ,igaragaza uyu muyobozi w’uruganda asobonura ko iyo sabune, “ifite icyanga nk’icy’amata y’inka cyangwa se ibinure by’intama”.

Mu magambo ye yagize ati, ” Nta ngaruka mbi iyi sabune yatera. Iyo yinjiye mu mubiri wawe, ivanamo ibinure bibi n’amavuta adakenewe. Ntitwavuga ko ifasha mu kugabanya ibiro, ariko igira imbaraga zo kuvana ibinure n’amavuta mu mubiri”.

Yavuze ko izo sabune ze zikozwe mu mata y’inka no mu binure by’intama, bityo ko nta mavuta mabi cyangwa se ibindi binyabutabire bizwi nka ‘talc’ cyangwa se ‘whitening agent titanium dioxide’.

Umukozi ‘uru Ruganda , yabwiye itangazamakuru ko iyo videwo yafashwe mu minsi yashize ariko muri iyi minsi akaba ari bwo irimo kurebwa no gukundwa n’abantu benshi kuri urwo rubuga rwa Weibo.Urwo ruganda rwa Hongwei ngo rwashinzwe mu 1952, rukaba rukora rukanagurisha ibintu bitanu bikoreshwa mu koga, kumesa n’ibindi bikorwa by’isuku.

Amakuru dukesha igitangazamakuru Asia One , yerekana ko bamwe mu bakoresha urubuga rwa Weibo banenze icyo gikorwa cy’uwo muyobozi, ariko abandi baramushima bavuga ko imbaraga nyinshi yakoresheje mu kwamamaza ibyo bikorwa bye ari byatumye n’iyo videwo yamamara n’ibyo yamamaza bigakundwa ndetse n’abakiriya bateganywa kuziyongera.

Umwe muri abo bakoresha urubuga rwa Weibo yavuze ko ubwo buryo bwo kwamamaza ari bumwe mu buryo burimo agashya ku buryo bwagombye igihembo cy’umwaka.Undi yavuze ko nawe ashaka ko umuntu ukurikirana uraganda rwe nk’umuyobozi warwo, nawe yarebera kuri urwo rugero akarya isabune kugira ngo yizeze abakiriya ubuziranenga bw’isabune bakora.

Hari kandi abandi bahise biyemeza kugura izo sabune, kuko ngo bumvaga biteye impuhwe kubona umuntu arya isabune ngo yereke abantu ko nta kibazo ziteye.Undi muri abo bakoresha Weibo we yandetse asa n’useka ibyo uwo muyobozi yakoze, agira ati, ” NI ugushyira isabune nkeya muri ‘sitoke’ kugira ngo tuzabone izo turya habaye ibiza nk’umutingito n’ibindi.

Ubusanzwe iyo uruganda rukoze ibikoresho runaka cyangwa indi miti nk’amasabune, hashyirwaho amagambo n’amashusho yerekana ibibi byabyo mu gihe byaba bidakoreshejwe neza.Naho uru ruganda rwo rwakoze na videwo rwerekana ubwiza bw’isabune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *