HomePolitics

Ibiganiro byagomba guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi byasubitswe!

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Felix Tshisekedi wa RDC na  Perezida Paul Kagame, bitakibaye.

 Ni ibiganiro byagombaga kuba kuri iki Cyumweru, bigaruka ku guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, waturutse ku mutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Byari biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru ari bwo hari  bube inama y’abakuru b’ibihugu yiga kuri ibyo bibazo by’umutekano.

Iyi nama yari igiye guhuza aba bakuru b’ibi bihugu  mu rwego rwo gushyigikira ndetse no gusoza ibikorwa bya dipolomasi byajyanaga n’isinywa ry’amasezerano hagati y’intumwa z’impande zombi agamije gukumira amakimbirane ndetse n’icyuka cy’intambara cyarimo gitutumba hagati y’u  Rwanda na DRC .

Leta ya DRC ishinja u Rwanda kuba itera inkunga byeruye inyeshyamba za M23 ndetse Kongo ikanemeza ko hari n’ingabo z’iki gihugu ziri mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC kurundi ruhande ariko u Rwanda rwumvikana ruhakana ko hari ubufasha  ruha M23 ahubwo rwerekana ko rufite impungenge zuko iki gihugu gicumbikiye umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abahoze bahekuye u Rwanda muri 1994 ndetse bakaba banakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo  ya jenoside, ibi bijyana no guhohotera ubwoko bw’abatutsi batuye muri burasirazuba bwa DRC.    

Umutwe wa M23 wagiye isaba imishyikirano itaziguye na guverinoma ya congo nubwo iki cyifuzo leta ya Kinshasa yakomeje gutera ipine iyi gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *