Kigali : Polisi yahaye umukoro abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano
Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu n’iy’ubutegetsi bw’igihugu ku bufatanye n’igipolisi cy’u Rwanda bateguye amahugurwa agamije guha ubumenyi bw’ibanze abagize za komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubongerera ubumenyi buzabafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.
Izi Minsiteri zemeza ko abagera kuri 1186 baturutse hirya no hino mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo two mu mujyi wa Kigali bitabiriye aya mahagurwa yakozwe mu rwego rwo kuburizamo burundu ibindi byaha bihungabanya umutekano w’abaturage bisaba ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo bikumirwe harimo n’akaboko k’umuturage mu buryo bwo kubitahura no gutanga amakuru ku gihe nubwo u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bitekanye nkuko byemejwe na Benjamin Sesonga usanzwe ari , Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu ubwo yatangizaga aya mahugurwa ku mugaragaro .
Aho yagize ati: “Raporo zitandukanye zigaragaza ko u Rwanda rufite umutekano usesuye mu ruhando mpuzamahanga, uva mu bufatanye bw’inzego zose zirimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’igihugu n’izindi zitandukanye, hakaboneka umusaruro ari wo mutekano w’abantu n’ibintu byabo.”
Uyu muyobozi yanemeje ko ariko n’ubwo bimeze gutyo hakiri ibyaha bikigaragara mu guhungabanya umutekano birimo ubujura, ugasanga hari aho bamwe bakirarana n’amatungo batinya ko yibwa, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa akenshi bituruka ku biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bikanakurura izindi ngaruka nko gutwara inda zitateganyijwe n’abana bava mu mashuri kubera ihohoterwa mu miryango n’ibindi, asaba abagize izi Komite gukomeza ingamba zigamije guhangana n’ibi byaha bafatanya n’inzego z’umutekano mu kubigaragaza ku gihe.
Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yibukije abagize CPCs ko ari ijisho ry’abaturage bahagarariye mu gusigasira umutekano n’ituze rusange aho batuye abasaba kudatezuka mu ngamba zo guharanira gutura mu midugudu itarangwamo icyaha.
ACP Ruyenzi yabashimiye uruhare bagira mu guharanira umutekano w’aho batuye by’umwihariko n’uw’igihugu muri rusange, abizeza ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no gufatanya na bo muri gahunda zigamije umutekano rusange, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) ni bamwe mu bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha mu midugudu no mu tugari batuyemo hirya no hino mu gihugu bagenerwa amahugurwa ahoraho agamije kurushaho kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano mu duce batuyemo