HomePolitics

Sudan : abantu icyenda bapfiriye mu bitero by’inyeshyamba za RSF

Abantu bagera ku icyenda  bitabye Imana naho abandi basaga  20 bakomerekera bikomeye mu gitero cy’indege z’intambara cyagabwe mu bitaro biherereye mu mujyi wa el-Fasher mu majyaruguru y’intara ya Darfur iri mu majyaruguru y’igihugu cya Sudani.

Minisitreri y’ubuzima y’iki gihugu yatunze agatoki inyeshyamba z’umutwe wiyise uw’ingabo zihuse z’abatabazi uzwi nka Rapid Support Forces [ RSF]  kuba ariwo uri nyuma y’iki gitero cyagabwe mu bitaro bikuru by’uyu mujyi .

Iyi Minisiteri ihamya ko muri iki gitero izi nyeshyamba zamishe urufaya rw’ibisasu bya za rokete  na gerinade  zizerekeza ku kigo nderabuzima gikuru cy’umujyi.

Komite ishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ikorera i El-Fasher,iyi  yanagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo gutabara abasizwe iheruheru n’ibi bitero , yatangaje ko iki gitero cyibasiye ibi bitaro byubatse ku bufatanye na Guverinoma ya Arabiya Sawudite, binatuma bihagarika serivisi z’ubuvuzi kugeza ubu kuko ibi bitaro byarashweho byari byo bitaro rukumbi byari bisigaye bifunguye muri uyu mujyi.

Ingabo za leta ya Sudani n’uyu mutwe wa RSF ziri kurwanira muri el-Fasher kuva ku ya 10 Gicurasi ndetse uyu mujyi wabaye ihuriro ry’ibikorwa by’ubutabazi mu ntara ya Darfur aho hahora urujya  n’uruza rw’ibinyabizaga by’umuryango w’abibumbye ndetse n’izindi nzego mpuzamahanga zita ku mfashanyo zizanye ubufasha butandukanye .

Ibi bitero bije bikurikirana nuko ku wa mbere, abantu barenga 100  barimo abagore n’abana  baguye mu gitero cy’indege cyagabwe ku isoko riri i Kabkabiya, mu mujyi uherereye mu majyaruguru ya Darfur, nko mu birometero 180 uvuye kuri el-Fasher, nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ubitangaza.

DAILY BOX

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *