FootballHomeSports

English Premier League : Ikarita ya Robertson yatumye liverpool itikura imbere ya Fulham !

Ikipe ya Liverpool imaze kunganya n’ikipe ya Fulham ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa cumi na gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza .

Ni liverpool yatangiye umukino nabi kuko yatangiye itsindwa igitego cya Andrea Pereira hakiri kare cyane kuko ku munota wa cumi na rimwe gusa uyu munya-Brazil yaramaze gucecekesha urusaku rwari ruteraniye kuri sitade ya Anifield .

Kuri Liverpool itozwa n’umuholandi Arne Slot byarushijeho kuba bibi cyane ubwo myugariro wayo witwa Andrew Robertson yerekwaga n’umusifuzi Tony Harrington ikarita itukura itavuzweho rumwe agasohoka mu kibuga .

Amakipe yombi akiva kuruhuka mu gice cya kabiri umunya – Misiri Mohommed Salah yahise agombora iki gitego ku mupira yari ahawe n’umuholandi Cody Gakpo nubwo ibi byishimo bitateye kabiri .

Kuko ku munota wa 57′ w’umukino Andrew Robinson yahaye umupira mwiza uwitwa Rodrigo Muniz ahita aterekamo igitego cya kabiri kuri Fulham byanatumaga ibi bikomeza kudogera kuri Liverpool yari imbere y’abafana bayo .

Habura iminota ine gusa ngo umukino urangire umunya- Porutigal wari ukubutse mu bitaro ikibazo cy’imvune witwa Diego jota yatsindiye The kops igitego cyo kunganya umukino urangira amanota agabanwe ku mpande zombi haba kuruhande rwa Marco silva wari wasuye liverpool ndetse na Arne Slot wari uri imbere y’abafana nubwo akomeje kuyobora urutonde n’amanota 36 ikurikiwe n’amakipe arimo Chelsea na Arsenal.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya sky sports , Virgil van Dijk usanzwe ari kapiteni wa Liverpool we yemeje ko ibikorwa by’umusifuzi byagize uruhare runini mu kugena ibyari buve mu mukino nyuma yuko Andrew Robertson ahawe ikarita benshi batemeranywaho nubwo uyu musifuzi yabanje kubanza kwifashisha ikoranabuhanga ry’imisifurire ryifashisha amashusho bizwi nka VAR .  

UKO INDI MIKINO YAKINWAGA KURI UYU MUNSI WA 16 WA PREMIER LEAGUE YARANGIYE  

  • Arsenal 0-0 Everton
  • Wolves 1-2 Ipswich Town
  • Newcastle 4-0 Leicester City
  • Liverpool 2-2 Fulham

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *