Rwanda Premier League : Apr fc ihaye isomo rya ruhago Mukura VS
Ikipe ya APR FC imaze gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium .
Uyu wari umukino ukomeye ndetse wari witezwe kurebwa n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru b’umwihariko abafana b’amakipe ndetse byazaga binakubitaniraho ari amakipe asanzwe ahangana kuko iyi kipe ya Mukura niyo yigeze guhagarika ikipe ya Apr yari imaze imikino isaga mirongo itanu idatsindwa ubwo yatozwaga n’umunya – Morocco Adil Mohammed nabyo bikongera akagufu k’umukino.
Kurundi ruhande n’ikipe ya Apr yashakaga gukomeza kwirukanka inyuma ya Rayon Sports nyuma yuko yatekerezaga ko yazayitsinda mu mpera z’icyumweru gishize mu mukino wabahuje wari wiswe Derby y’imisozi igihumbi ariko bizakurangira baguye miswi ubusa ku busa rero nabo bari maso cyane ndetse bakaniye uyu mukino nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports .
Uyu ni umukino wari wahawe kuyoborwa n’abasifuzi barimo uwitwa Nizeyimana Ishaq nk’umusifuzi wo hagati aho yafatanyaga na Karangwa Justin ndetse na Nsabimana Patrick nk’abasifuzi bo ku Mpande mu gihe Akingeneye Hicham ari we wari musifuzi wa kane.
Umunya – Serbia usanzwe utoza ikipe y’ingabo z’igihugu witwa Darco Novic yari yagize zimwe mu mpinduka yagiye akora ugereranije n’ikipe yari yabanjemo ubwo banyagiraga n’ikipe ya Kiyovu Sports kuko nka Ruboneka Jean Bosco yasimbuwe n’umugande Taddeo Lwanga .
Aho muri cumi n’umwe iyi kipe yabanjemo harimo Pavelh Ndzila , Aliou Souané , Niyigena Clément , Niyomugabo Claude , Byiringiro Gilbert ,Taddeo Lwanga , Niyibizi Ramadhan , Lamine Bah , Dushimimana Olivier , Tuyisenge Arsène na Mugisha Gibert .
Kuruhande rwa Mukura VS yo yari yabanjemo abarimo : Nicholas Sebwato , ishimwe Abdoul , Rushema Chris , Abdul Jalilu , Hakizimana Zuberi , Uwumukiza Obed , Ntarindwa Ntagorama , Nisingizwe Christian , Jordan Dimbumba , Boateng Mensah na Sunzu Mende Bonheur .
Ni umukino watangiye ubona abasore b’ikipe ya Apr fc batari mu mukino na gato banagiye barangwa n’amakosa ya hato na hato yo gutakaza umupira bawihera abasore ba Mukura ari nabyo byaje kuvamo igitego cya mbere cyaje ku munota wa 16′ cyaje kuri ku mupira wa Corner watewe na Uwumukiza Obed ishyizwe mu rubuga rw’amahina maze Abdul Jalilu ajya mu kirere ayitsinda n’umutwe.
Ikipe ya Apr yasaga nkaho n’ubundi ihari idari kubera uburyo yarimo ikina ibintu byasaga nkaho bidafite isura ugereranije n’uburyo basanzwe bakina yongeye gukosorwa ndetse inahumurwa bikomeye ikubitwa igitego cya kabiri cyaje ku munota wa 23′ nyuma y’amakosa akomeye y’uwitwa Aliou Souane, hanyuma rutahizamu Boateng Mensah ahita afata umupira yiherewe aterekamo igitego cya kabiri .
Mbere ho gato ko amakipe yombi ajya mu kiruhuko cy’igice cya kabiri Apr yahise isa nkaho ihumutse ndetse ibasha no kugombora igitego kimwe muri bibiri yari yamaze gutsindwa nyuma yaho uwitwa
Tuyisenge Arsene yacunze amakosa y’abinyuma ba Mukura VS, ashota umupira mu izamu, Sebwato awukuramo, ariko uwitwa Dushimimana Olivier ahita awusubizamo aterekamo igitego cyo kwishyura cya Apr fc .
Nyuma yo kuva mu kiruhuko Apr fc yaje isa nkaho iri hejuru mu mikinire ari nabyo byahise biyifasha kubona igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku munota wa 49′ .
Uko iminota y’umukino yagendaga yicuma wabonaga ko ikipe ya Mukura yagendaga isubira hasi mu mikinire ugereranije n’uburyo yatangiye ari nabyo byatumye abasore ba Apr fc baterekamo igitego cya gatatu cyatsinzwe na myugariro witwa Niyigena Clement uri mu bihe bye byiza muri iyi minsi ku munota wa 73′ w’umukino .
Nyuma y’iminota itanu gusa n’amasegona abarirwa ku ntoki ubwo byari bigeze ku munota wa 78′ Apr fc yateretsemo igitego cya kane cy’agashyinguracumu cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca .
Mu mikino imaze gukinwa ku munsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yarangiye:
Police FC 2-2 Bugesera FC
Muhazi United 0-0 Gasogi United
Amagaju FC 2-1 Marine FC
Rutsiro FC 0-0 Musanze FC
APR FC 4-2 Mukura VS
Umukino urimo kuba uri guhuza ikipe ya AS kigali yakiriyemo ikipe ya Rayon Sports