FootballHomeSports

Iby’amasezerano ya Lionel Messi witezwe mu gikombe cy’isi cy’amakipe byongeye kubyuka

Umunya-Argentine Lionel Messi ashobora kongera amasezerano ye mu ikipe ya Inter Miami ibarizwa muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika “Major League Soccer “.

Uyu Munya-Argentine wakiniye ikipe ya Barcelona na Paris Saint-Germain F.C. afite amasezerano azamugeza itariki ya 30 Kamena 2025, aho ubwo azaba afite uburenganzira bwo gusinyira indi kipe iyariyo yose ashaka.

Uku kongera amasezerano kwa Lionel Messi muri Major League Soccer kwavuzwe cyane nyuma y’uko ahawe igihembo cy’umukinnyi bwiza w’iyi shampiyona kikaba igihembo nk’icyo cya 10 mu mateka ye aho icyenda muri byo yabitwaye akinira Barcelona.

Ndetse benshi bagatekereza ko yaba yarahwe iki gihembo mu rwego rwo kumureshya ngo agume muri Amerika, ngo inakomeze kandi guhangwa amaso nk’igihugu kizakira igikombe cy’isi cya 2026 gifatanyije na Canada ndetse na Mexico.

Ibi byiyongeraho ko iki gihugu kizakira igikombe cy’isi cy’amakipe(Club World Cup) kivuguruye kizaba mu mwaka wa 2025, ndetse iyi kipe ikazakitabira aho yanashyizwe mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Al Ahly (Egypt), Palmeiras (Brazil), na FC Porto (Portugal).

Perezida w’ikipe ya Inter Miami mu minsi ishize nibwo yijeje abafana b’iyi kipe ko Lionnel Messi ntahantu azajya azaguma muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika.

Lionnel Messi muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika “Major League Soccer” mu mwaka wa 2024 yatsinze ibitego 20 atanga n’imipira 10 mu mikino 19 ubwo ni uruhare rw’ibitego 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *