HomePolitics

Rwamagana : Umugabo yitabye imana azize ubujura bw’ihene

Mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’umusore bikekwa ko yari yagiye kwiba ihene hanyuma mu guhunga bamwirukankanye akaza gusitara akikubita hasi agahita apfa .

Umusore byemezwa ko yari mu kigero cy’imyaka isaga 22 bivugwa ko yitwikiriye ijoro ryo ku ya 11 Ukuboza 2024 akajya kwiba ihene y’umuturage utuye, Mudugudu wa Kabarore mu Kagari ka Runyinya , mu murenge wa Gahengeri  ,mu Karere ka Rwamagana  mu ntara y’uburasirazuba .

Uyu musore bivugwa ko yavuyemo umwuka w’abazima nyuma  yo guhengera mu ijoro agahita ajya mu rugo rw’uyu muturanyi atangira gucukura inzu yari irimo izi ihene hanyuma ba nyir’urugo bamwumvishe batangira guhuruza abaturage baje bamubonye bamukurikiza induru .

Uyu musore amaze kubona ibye bisa nk’ibimurangiriyeho yahise afata icyemezo cyo kurambika inda ku muyaga afumyamo ariruka hanyuma iryo hiriri ry’abaturage naryo rikomeza kwumwirukaho kandi risa nkaho rimurya isataburenge , hanyuma uyu musore arasitara ahita yitaba Imana  nkuko BTN ibitangaza dukesha iyi nkuru .

Amakuru agera kuri Daily Box ni uko uyu musore yari asanzwe yiba muri aka gace ndetse ngo si n’ubwa mbere yari afashwe ari mu iyi ngeso ngo ahubwo nuko iminsi mirongo ine yamugereyeho nkuko abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa Daily Box babitangaje .   

Aho umwe yagize ati ; ati “Twari tuzengerejwe n’iki gisambo cyaje kwiba kigahita gipfa nyuma yo kwikubita hasi ubwo cyageragezaga guhunga. Yaratujujujubije kuko n’eho hashize yari yafunguwe nyuma yo guhekura nyina amafaranga.

Abaturage baje birukanka kuri ba ba bantu bashakaga kutwiba gusa tuza gutungurwa no gusanga uyu mwana arimo tumubajije atubwira ko ari amashitani amutera akamutegeka kwiba. “nkuko tubikesha Radio TV10 yasubiyemo BTN.

Amakuru y’uyu  mujura witabye rurema ubwo  yari agiye kwiba ihene mu nzu y’umuturage yanahamijwe na  , SP Hamdun Twizeyimana usanzwe ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba .

Aho yagize ati “Abaturage bavuze ko yari umujura ngo yagiye kwiba mu kazu karimo ihene baramutesha noneho agerageje kwiruka bamufatira mu gishanga gitandukanya Fumbwe na Rusororo gusa ku bwo ibyago ahita apfa nyuma yo kwikubita hasi yubamye ahita ahwera.” Nkuko yabitangarije Radio 10 .

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko iperereza ryimbitse ryahise ritangira gukorwa byihuse kugirango hamenyekane  impamvu nyakuru yihishe inyuma y’urupfu rw’uyu musore witabye Imana ucyenyutse .

DAILY BOX

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *