Beni: Ingabo za FARDC zirashinjwa ubujura no gutoteza abaturage
Igisirikare cya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC] cyirashinjwa ibikorwa by’ubujura , iterabwoba n’itoteza rya hato na hato na bamwe mu baturage batuye mu mu karere ka Mambango mu mujyi wa Beni muri Kivu ya Ruguru.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Beni bumvikana bemeza ko izi ngabo za DRC ngo zijya zirara mu mirima yabo zikababacucura imyaka baba barahinzemo .
Ibi aba baturage byanahamijwe na Jean-Baptiste Kamabale Risasi usanzwe ari n’umuyobozi w’akarere ka Mambango aho gusa we yirinze kwerura burundu ngo ahamye ko ari ingabo za FARDC gusa yavuze ko ibyo bikorwa byakozwe n’abagabo bambaye impuzankano y’igisirikare cya FARDC .
INDI NKURU BIFITANYE ISANO : DRC : umutwe wa Mai-Mai ukomeje kwinjiza abana bato mu gisirikare
Kamabale Risasi ndetse anemeza ko aya makuru akomeje kugenda avugwa ku ngabo z’igihugu ngo bibangamira ubufatanye bwo gucunga umutekano hagati y’ingabo n’abaturage ndetse nkaho ibi bidahagije kandi bikongerera gutuma hatabaho kutizerwa kw’i ngabo za leta .
Ku munsi wo kane tariki 12 /12 /2024 , ubwo yari ari mu kiganiro na Radio ikorera muri kariye gace uyu muyobozi kandi yumvikanye asa nk’utunga agatoki abasirikare bacumbikiwe mu nkambi ya Mambango kuba ari bo nyirabayazana w’ibyo bikorwa bidafite aho bihuriye n’indangagaciro za kinyamwuga .
Yakomeje anemeza ko aba basirikare bibye terefone n’ibicuruzwa byo mu cyaro barimo bacungamo umutekano ndetse banabuza abahinzi, kujya mu mirima yabo mu mahoro.
Aho yagize ati : “Abaturage nta bwisanzure busesuye bafite bwo kujya mu murima yabo niyo bagiyemo, basanga abasirikare bibye umusaruro wabo.”
Colonel Teddy Mpoyi, ushinzwe serivisi ishinzwe uburere mboneragihugu no guharanira imibereho myiza y’abaturage i Beni, avuga ko asanzwe azi iki kibazo kandi yasezeranyije ko hazategurwa ibiganiro by’ubukangurambaga bizaba birimo igisirikare, harimo ndetse n’abayobozi b’ibanze kugira ngo hongere kubakwe ikizere hagati y’impande zombi nkuko yabibwiye Radio Okapi .