Kylian Mbapppe yahanaguweho ibyaha byo gufata ku ngufu
Ubushinjacyaha bwo muri Suwede bwamaze guhagarika iperereza bwakoraga kuri rutahizamu wa Real Madrid akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Kylian Mbappe nyuma yuko mu kwezi gushize ibinyamakuru byandikirwa muri suwede byari byanditse ko Mbappe ashobora kuba yarakoze ibyaha byo gufata ku ngufu .
Ibi byashimangiwe na Madame Marina Chirakova, uyobora ikigo cy’ubushinjacyaha bwa Suwede, wemeje ko iperereza ku byaha Mbappe aregwamo bivugwa ko byabereye i Stockholm mu murwa mukuru wa Suwede ryashyizweho akadomo kubera kubura ibimenyetso bifatika bishinja uyu musore.
Uyu rutahizamu wa Real Madrid, uri mu bakinnyi bakunzwe cyane mu mupira ntabwo yigeze atangazwa ku mugaragaro n’ubushinjacyaha bwa Suwede cyangwa ngo hashyirwe hanze icyo ari icyose cyatuma imyirondoro ye ijya ahagaraga usibye ko nubundi ikirego cyahagaritswe n’icyo yari yarezwemo rero abantu bahise bamenya ko nawe arimo .
Mu Kwakira, igihe ibi birego byari byagaragaye, uwunganira mu mategeko Mbappé yemeje ko ari gutera inzira zose zisabwa kugirango umukiriya we ahanagurweho icyasha ku izina rye ndetse anemeza ko azanahita afungura ikirego kuri kiriya kinyamakuru agishinja gusebanya ndetse no gutangaza amakuru y’ibinyoma nkana .
Muri iki cyumweru turi gusoza , Mbappe Lottin yatsinze igitego cye cya 50 cya Champions League mu mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo kuri burambe ikipe ya Atlanta yo mu Butaliyani .
Izindi nkuru wasoma
- #KWIBUKA31 : Byinshi utari uzi kuri COL. Bagosora Théoneste wemeje ko agiye gutegura imperuka y’abatutsi
- #KWIBUKA31 : Reka twinjirane muri tariki ya 8 Mata mu gihe cya Jenoside
- INKURU YIHARIYE : Ibyo utamenye ingingo ku yindi ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana
- Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yizera ko Uburusiya buzahagarika gutera Ukraine
- Donald Trump yemeje ko icyemezo yafashe cyo kongera imisoro ari ingenzi