FootballHomeSports

Igihugu cya Morocco cyongeye kwakira igikombe cy’Afurika, ndetse n’urugendo rukerekezamo ruramenyekana

Uyu munsi Ukuboza nibwo hamenyekanye ko Morocco, izakira ku nshuro ya gatatu yikurikiranya igikombe cy’Afurika 2026 mu cyiciro cy’abagore ndetse, hatangazwa n’inzira izitabazwa mu kumenya abazakitabira.

Amakipe agera kuri 38 niyo yinjiye mu ijonjora rizatanga abazakina iyi mikino,umubare wagabanyutseho amakipe 4 ugereranyije n’ayitabiriye andi majonjora mu myaka yashize.

Impande zombi zizakina imikino ibiri ubanza ndetse n’uwo kwishyura (mu kiciro cya mbere ni cya kabiri) maze zishakemo 11 zizasanga ikipe y’igihugu ya Morocco izaba yakiriye iri rushanwa.

Amakipe atandatu ya mbere ku rutonde rwa (CAF)- Nigeria, south Africa, Zambia, Ghana, Cameroon na Ivory Coast yahise abona itike y’ijonjora rikurikira atiriwe akina irya mbere.

Umukino wa mbere w’ijonjora uzakinwa muri Gashyantare 2025, mu gihe uwo kwishyura nawo uzakinwa mu Ukwakira umwaka wa 2025.

Amakipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi na Botswana ni amwe mu yitabiriye amarushanwa aheruka gusa k’ubwo gutombora bishobora kuza kuyagora kuri iyi nshuro nyuma yaho aba bombi batomboranye ndetse n’uzakomeza hagati yabo akaba agomba guhita ahura n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo izaba ishaka kwisubiza iki gikombe.

Biteganyijwe ko iki gikombe cy’Afurika mu bagore kigomba kuzakinwa hagati y’itariki ya 5-26 Nyakanga 2025, nyuma yo kwegezwa inyuma bitewe ahanini n’imikino Olympic 2024 yabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Uko amakipe yatomboranye

Ijonjora rya mbere

  • Angola v Zimbabwe
  • Malawi v Congo-Brazzaville
  • Botswana v DR Congo
  • Tanzania v Equatorial Guinea
  • Uganda v Ethiopia
  • Eswatini v Namibia
  • Burundi v Burkina Faso
  • Djibouti v Togo
  • South Sudan v Algeria
  • Rwanda v Egypt
  • Kenya v Tunisia
  • Niger v The Gambia
  • Benin v Sierra Leone
  • Guinea v Cape Verde
  • Gabon v Mali
  • Chad v Senegal

Imikino ibanza n’iyo kwishyura izakinwa muri Gashyantare

Ijonjora rya kabiri

  • Angola vs Zimbabwe v Malawi vs Congo-Brazzaville
  • Botswana vs DR Congo v South Africa
  • Tanzania vs Equatorial Guinea v Uganda or Ethiopia
  • Eswatini vs Namibia v Zambia
  • Burundi vs Burkina Faso v Djibouti vs Togo
  • South Sudan vs Algeria v Cameroon
  • Rwanda vs Egypt v Ghana
  • Kenya vs Tunisia v Niger vs The Gambia
  • Benin vs Sierra Leone v Nigeria
  • Guinea vs Cape Verde v Gabon vs Mali
  • Chad vs Senegal v Ivory Coast

Amajonjora ya kabiri azatangira mu Ukwakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *