Kyle Walker yahamagariye Instagram guhaguruka ikarwanya irondaruhu
Myugariro wa Manchester city Kyle Walker yasabye ubuyobozi bw’imbuga nkoranyambaga byumwihariko Instagram ndetse n’abandi bareberera umupira nyaburayi guhagurukira kurwanya irondoruhu mu maguru mashya nyuma yuko uyu mwongereza yaraye akorewe irondaruhu nyuma y’umukino batsinzwemo na Juventus ibitego 2-0 .
Kyle Walker yaraye akinnye iminota mirongo icyenda yose mu mukino ikipe ye yari yagiye gusuramo ikipe ya Juventus mu mujyi wa Turin mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mikino ya UEFA Champions League banakoreyemo amateka mabi cyane yo kumara imikino icumi batazi kubona amanota atatu imbumbe uko bisa .
Uyu mukinnyi w’imyaka 34 yatangaje ibi nubundi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yashyize ku kizwi nka ‘story’ ubutumwa yakiriye bumusebya ndetse bunamwibutsa ko ari umwirabura maze abuherekesha aya magambo .
Walker yateruye ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku hantu avuka , ibara ry’uruhu afite , ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa icyo ari cyose gisa nk’ubutumwa naraye nakiriye busa nkaho ari ubw’iterabwoba kuva umukino waraye ubaye warangira .
Uyu Kapiteni wa Man City yakomeje agira ati : “abareberera Instagram n’abandi bayobozi bireba bakeneye guhagarika ibyo bintu hagamijwe ko abantu bose bahuye n’iryo hohoterwa babona byibuze ubutabera kandi bakumva batekanye, ntabwo bikwiye rwose pe . Gusa ku bafana bacu, tuzakomeza gukora nk’ikipe kugira ngo twitware neza, tunoze, kandi dutsindire twese hamwe nka ekipe .”
Ntabwo ari inshuro ya mbere uyu myugariro w’umbwongereza agaragaza ko yakorewe ihohoterwa nkiryo kuko nko muri Mata 2021, nabwo yasangijwe amashusho y’ingagi aherekejwe n’ubutumwa bwuje irondaruhu .
Instagram yo itangaza ko nubundi iri gukora iyo bwabaga kugirango ikarishye ingamba zo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa kuri interineti by’umwihariko irikorerwa abirabura.
Ikipe ya Manchester City inaheruka kwegukana Shampiyona y’icyiciro cya mbere yo mu Bwongereza [ Premier League ] inaberewe Kapiteni na Walker yo yashimagiye ko bamaganye cyane kandi bivuye inyuma ihohoterwa rishingiye ku ivanguraruhu Walker yakorewe.
IZindi nkuru wasoma
- Ruben Amorim yahaye umurongo ibyo gusohoka kwa Rashford muri Manchester united
- Ukuri ku makuru avuga ko Rachid Kalisa yaba yarasezeye umupira w’amaguru
- Umushinga wo kugura Yawanendji-Malipangou muri Rayon Sports wamaze kugwamo inshishi
- Inzira ya Luanda : abagore bo muri DRC basabye Tshisekedi na Kagame kongera guhura
- DRC : abantu bakomeje guhunga ubutitsa nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC