HomePolitics

Kubura ubutabera kwa bamwe nibyo byavuyemo amateka yacu ababaje : perezida Kagame

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 , ubwo yari imbere ya Perezida wa Repubulika Domitilla Mukantaganzwa uherutse kugirwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga  yarahiriye abanyarwanda kuzasohoza inshingano  yahawe kandi akabikora mu nyungu z’abanyarwanda muri rusange .

Mu minsi ishize  nibwo Nyakubahwa perezida wa Repubilika Paul Kagame aherutse kugira Domitilla Mukantaganzwa Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga naho  Alphonse Hitiyaremye agirwa we Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga .

Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yatewe n’uko hari bamwe mu Banyarwanda bimwe ubutabera, bityo nta muntu ukwiye gusubiza Igihugu muri ibyo bihe.

Aho yagize ati :  “Muri rusange abantu ntibabonye ubutabera bifuza bose, ariko hari ababubuze kurusha abandi, ni ho havuyemo amateka yacu twibuka buri gihe ababaje.

“Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bafatanyije bahindura amateka y’Igihugu.

Aho yagize ati : “Kuko Igihugu cyacu, buri wese atirengagije aho tuvuye n’aho twari tugeze n’inzira turimo, aho tugana haracyari kure ariko turifuza kuhagera bishobotse, vuba ku buryo bwihuse. Ibyo bitudindiza na byo twafatanya tukabirwanya, na byo byahagarara, bityo Igihugu cyacu kigatera imbere ntikibe Igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi ndetse no kubirekera Iyaturemye. Ibyo twarekera yIaturemye ni ibindi biturenze, ariko ibyo ntibiturenze.”

Ubwo  bagezaga indahiro zabo kuri Nyakubahwa perezida wa repubulika Domitilla na Alphonse barahiriye kuzihirimbanira guha Abaturarwanda ubutabera buboneye kandi butanzwe mu gihe gikwiye, bijyanye nuko  ubutabera butinze bufatwa nk’ubutatanzwe.

Aho Domitilla yagize ati : “Hari byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bigikeneye kunozwa, kugira ngo imikorere yarwo igere ku rwego rwifuzwa kandi inyure abarugana.

“Turabizeza gukomereza aho abo dushimbuye bari bagejeje mu bufatanye no kujya inama n’izindi nzego, tuzirikana amahitamo Abanyarwanda bakoze nk’uko mudahwema kuyatwibutsa duharanira ko ubudakemwa, kubazwa inshingano no gukora umurimo unoze, bishinga imizi byose mu nyungu z’ubutabera bubereye u Rwanda twifuza.”

Uyu muhango wahise ukurikirwa nuko uyu Domitilla Mukantaganzwa wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yahererekanyije ububasha na Dr Faustin Ntezilyayo yasimbuye kuri uwo mwanya.

Uyu  muhango wo ukaba wabereye ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa, afite imyaka 60, mbere y’izi nshingano yari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugurwa ry’Amategeko, kuva mu Kuboza 2019. Amaze imyaka igera kuri 30 akora mu bijyanye n’amategeko mu nzego zitandukanye, aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inkiko Gacaca akaba yaranabaye Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kwandika Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Domitilla Mukantaganzwa . Photo Source by RBA

Kurundi ruhande  ,c, afite imyaka 57, akaba yari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kuva mu 2013. Mu zindi nshingano yakoze harimo kuba yarayoboraga Komite ishinzwe kurwanya ruswa mu rwego rw’ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, yanabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha n’izindi nshingano zitandukanye.

Domitilla Mukantaganzwa warahiriye izi nshingano zo kuba Perezida w’Urukiko rusumba izindi mu Rwanda, yari amaze imyaka itanu ari Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, akaba afite ubunararibonye bw’imyaka 30 mu bijyanye n’amategeko n’ubutabera.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Alphonse Hitiyaremye .

DAILY BOX

Izindi nkuru wasoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *