HomePolitics

DRC : FARDC yagaruje imbohe 700 zari zarashimuswe n’inyeshyamba za ADF

Ku munsi wo ku wa gatatu, tariki ya 11 Ukuboza  , Ingabo za DRC zifatanije n’iza Uganda zabohoje ndetse zinasubiza mu miryango abantu barenga 700 barimo  abari baratwawe bunyago n’inyeshyamba za ADF zikidegembereza mu duce two muri  Teretwari za Beni , Butembo na Lubero  ho  muri  Kivu ya Ruguru, mu gihe cy’imyaka itatu ishize .

Umuyobozi w’uru rwego, witwa  Jérémie Sekombi Katondolo, yatangarije  iyi mibare mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’umuryango “Ukweli Défection Comitee” usanzwe ukorera  i Beni.

Sekombi Katondolo yemeje ko aba bagaririye imiryango yaba bari ingwate za ADF ndetse ibi bikaba byagezweho babikesha imbaraga za gisirikare zihuriweho n’ingabo za leta ya DRC n’iza Uganda zizwi nka UPDF .

Aho Jérémie Sekombi Katondolo yagize ati : “Twongeye gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi  n’abahoze ari ingwate za ADF . Turimo gukorana mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kugarura umutekano ndetse iki kikaba ari icyimenyetso cyiza gishamingira inyungu z’ibikorwa bihuriweho hagati ya [FARDC], ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, na[ UPDF], ingabo za Uganda. ” nkuko tubikesha igitangazamakuru cya Radio Okapi .

Uyu muyobozi kandi yanagaragaje ko bakiri mu myiteguro ikomeye y’ibikorwa bya gisirikare hagati ingabo z’impande zombi igamije kongera uburinzi muri aka gace ndetse no kwirinda ko uyu mutwe w’inyeshyamba utazongera kwirara mu baturage ngo ubacucure utwabo nkaho ibyo bidahagije ngo babatware bunyago.

Nk’uko kandi byanemejwe  na perezida wa Bridgeway Foundation, ngo ni ngombwa ko abantu bakanguka kugira ngo  abifuza kuba bava mu nzira yo  kuba inyeshyamba babivemo kandi ko FARDC  yiteguye kubakirana bagasubirana mu buzima busanzwe ndetse anabizeza ko bazafatwa neza, haba mu baturage, ndetse mu basirikare bagenzi babo bazaba bahasanze.

Jérémie Sekombi Katondolo na we yemeje ko hakiri byinshi byo gukorwa anavuga ko yishimiye imirimo yagezweho, inashyigikiwe n’ingabo z’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *