December 20, 2024 10:23 am Rwamagana : Abaturiye isoko rya Ntunga barinubira ibihombo ribatera –
HomeOthers

Rwamagana : Abaturiye isoko rya Ntunga barinubira ibihombo ribatera

Abaturage bafite amazu n’ibindi bikorwa biri hafi   y’isoko rya Ntunga mu karere ka Rwamagana barataka ikibazo cy’amazi arivamo atarigeze ahabwa inzira ziyajyana mu byobo byabugenewe ahubwo akaruhukira mu bikorwa byabo ndetse rimwe na rimwe akaba yanabesenyera .

Aba baturage  baturiye isoko rya Ntunga mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana bumvikana bashimangira ko umuvu w’amazi menshi  uturuka muri iri soko atacukuriwe icyobo ajyamo, bituma aruhukira mu bikorwa byabo ukunze kubasagarira ndetse ukanagira ibyo ubangiriza byumwihariko muri iki gihe cyiganjemo imvura .

Read more: Rwamagana : Abaturiye isoko rya Ntunga barinubira ibihombo ribatera

Bamwe mu bakorera umunsi ku munsi iruhande rw’iryo soko  bahuriza ku kuba aya mazi akomeje kubashyira mu bihombo ndetse kandi  bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kubatabara kagatekereza aho aya mazi yayoborwa kugira ngo areke kubangiririza ibyabo  nkuko byemejwe n’abarimo Kayonga Canisius na Nzabarinda Claver .

Aho bagize ati :  “Ntubibona se! Iyi yari tuwareti yubatse yuzuye byatewe n’aya mazi irariduka. Akarere hari ibintu kashobora gukora baba bakwiye gukora umuyoboro w’aya mazi.”

Abaturage baturiye iri soko, bavuga ko iki kibazo cyashakirwa umuti mu maguru mashya, kuko muri ibi bihe by’imvura, gishobora kuzateza izindi ngaruka ziremereye.

Read more: Rwamagana : Abaturiye isoko rya Ntunga barinubira ibihombo ribatera

Aho umwe yateruye ati : “Nkatwe tubariza hano kuri iyi ateriye, hari igihe uzana nk’akabaho hano ku igare ukagasiga ruguru iriya kuko uba utabasha kugatambutsa hano kuko haba huzuye amazi gusa.”

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’aka karere bwo ngo ntibubona impamvu yuko leta ariyo ikwiye gukemura iki kibazo gusa kuko ngo abaturage ubwabo bakwiye gufata amazi bakoresheje ibigega kuko hari n’aturuka mu nzu z’ubucuruzi nkuko byahamijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi .

Aho yagize ati “Twe icyo tubasaba cyane, ni ugushaka ibigega by’amazi. Ku ruhande rwacu natwe twarabibonye, Enjeniyeri wacu bamaze iminsi bahatemberera bareba icyakorwa ku buryo duteganya no kwimura umuturage.” Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya Tele10.

Izindi nkuru wasoma

Mu minsi ishize hamaze igihe hakorwa ubukangurambaga muri aka karere, bwo kumvisha abaturage ko bagomba gukora ibi bikorwa byabarinda kugarizwa n’ibi bibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *