December 20, 2024 8:45 pm Ruben Amorim yiniguye ku bijyanye n'igenda rya Dan Ashworth –
FootballHomeSports

Ruben Amorim yiniguye ku bijyanye n’igenda rya Dan Ashworth

Umunya- Portigal utoza ikipe ya Manchester united witwa Ruben Amorim yatangaje ko ubuyobozi bw’ikipe ayobora bwisanze ntayandi mahitamo busigaranye usibye gutandukana bitunguranye n’uwari umuyobozi wa siporo witwa Dan Ashworth ndetse anemeza ko kugenda ku muntu umwe ntacyo byatwara ikipe .

Igenda rya Dan Ashworth wari umaze muri izi nshingano iminsi 159 ryatangajwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri Manchester united witwa Omar Berrada ku munsi wo kuwa gatandatu nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Nottingham Forest  .

Bivugwa ko Ashworth yagize uruhare rutaziguye mu kuzana umutoza Ruben Amorim amuvanye muri ekipe ya Sporting Lisbon club de Portigale nk’umusimbura wa Eric Tenhag ubwo yari amaze kwerekwa imiryango mu ugushyingo.

Abajijwe ibijyanye no kugenda kwa Ashworth ubwo Manchester United yari igeze muri Repubulika ya Ceki mu ijoro ryo ku wa gatatu mbere y’uko iyi ikipe imanuka mu kibuga mu mukino wa Europa League ugomba kubahuzamo na ekipe ya Viktoria Plzen,Amorim yagize ati: “Ikintu cya mbere nshaka kuvuga ni uko kuva ku munsi wa mbere numvise nshigikiwe cyane na nyir’ubwite; yaba Omar, Jason (Wilcox), na Dan.

izindi nkuru wasoma

“Mu byukuri, rwose, numvaga rwose nshyigikiwe na Dan, ariko uyu ni umupira kandi rimwe na rimwe ibi bibaho. Bibaho haba ku bakinnyi, hamwe nabatoza. Nzi ko atari ibintu byiza ariko icy’ingenzi nuko dukomeza inzira zacu kandi ni nzira ntekereza ko isobanutse ku bantu bose, kandi ndatekereza ko ibi bishobora kubaho mu mupira wamaguru.

“Kuva umunsi wa mbere numvaga nshyigikiwe na buri wese. Umuntu umwe yagenda ntacyo ahindura. Birumvikana ko ari ibintu bibi. gusa turimo kuvuga ku kiremwa muntu, ubunyamwuga, gutera inkunga ikipe. Ariko ntekereza ko icy’ingenzi ari uko dukomeza kwitwara neza, kandi ibyo ntibihinduka iyo umuntu umwe ahavuye. “

Umuyobozi wa tekinike w’iyi kipe witwa Jason Wilcox ngo niwe witeguye gutera intambwe akaba afashe izi nshingano za Ashworth nk’uko bigaragara kuri imeri yoherereje abandi bakozi ba Man United ku munsi wo ku wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *