Umunyamakuru w’imikino witwa Mucyo Anta Biganiro yatangarije ikinyamakuru cya Radio 10 yakoreraga ko ahagaritse umwuga w’intangazamakuru, yemeza ko kuri ubu atazongera kugaragara mu bikorwa byose by’itangazamakuru
Uyu mugabo urimo kubarizwa muri South Africa yemereye iyi radio ko ari mu nzira zerekeza muri America . Antha yaretse gukora kuri iki gitangazamakuru nyuma y’ibyo yari amaze iminsi ashinjwa n’abakunzi ba APR FC ko ari umwe mu bayishe kuko yayiguriye abakinnyi badashoboye, nubwo we yavugaga ko nta mukinnyi yaguriye iyi kipe ndetse ko ababivuga ari abamufitiye ishyari aho yanabashinje ibintu bitandukanye.
Hagati mu kwezi gushize , Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwari rwasabye abanyamakuru byumwihariko abakora ibiganiro bya Siporo, kwigengesera mu mvugo bakoresha, kuko batikubise agashyi ngo bazigorore, hari amahirwe menshi yuko bamwe muri bo ibi bishobora kuzatuma bisanga imbere y’ubutebera .
Izindi nkuru wasoma
- APR FC inganyije na KMC FC mu mukino usoza amatsinda ya CECAFA Kagame Cup

- Morocco Yabaye Igihugu cya Mbere muri Afurika kibonye Itike y’igikombe cy’isi 2026

- Umuhanzi Yampano yatangaje ko yifuza kuzaba Pasiteri

- #KwitaIzina; Bamwe mu bakanyujijeho muri Arsenal bageze mu Rwanda

- Thomas Tuchel yitabaje abarimo Ruben Loftus – Cheek na Jarell Quansah

Icyo gihe , abanyamakuru ba Siporo hano mu Rwanda bari bamaze iminsi bumvikana bitana ba mwana ndetse n’urunturuntu hagati yabo basabwe ko bakwiye kwitwararika mu mvugo bakoresha, bakirinda gusesereza abo bafite ibyo batumva kimwe nkuko uru rwego rubitangaza .
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry we ntiyatinye guhamya ko kandi batikubise agashyi ngo bikebure, hari igihe bashobora kuzarengera bakaba bagoresha imvugo zisenya zikaba zateza ibibazo mu muryango mugari w’Abanyarwanda usanzwe ushingiye ku bumwe bwabo.
Aho yagize ati : “Mbafitiye ubutumwa: Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana; Gukoresha amagambo akomeye, bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi, siporo si intambara.
“Bashobora kuzashyokerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango, ibyo rero babyitondere.”
Mu minsi ishize humvikanye abanyamakuru ba siporo ku bitangazamakuru bitandukanye bakomeje kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro by’imikino bashinjanya byinshi birimo kwaka indonke, gutegura imikino ndetse no gusinda mu ruhame.