Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali bahawe ibanga ryo guhangana n’ababiyitirira bagakora amabi
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 / Ukuboza /2024 , Polisi y’u Rwanda yabasabye abanyerondo gukora kinyamwuga kugira ngo babashe kwitandukanya n’ababiyitirira bagahungabanyiriza umutekano abaturage ubwo bari mu mahugurwa ari guhabwa abanyerondo b’umwuga bakorera mu Mujyi wa Kigali.
Aya mahugurwa agamije gushishikariza abakora irondo ry’umwuga gusobanukirwa neza inshingano zabo no kuzishyira mu bikorwa barangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga nkuko byemejwe na SP Viateur Ntiyamira, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali .
Kuri uyu munsi no ku munsi wejo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza hari hatahiwe gutangwa amahugurwa ku bagize irondo ry’umwuga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo gukangurira abagize uru rwego rw’abakora irondo ry’umwuga kwita ku nshingano zabo birinda icyabahesha isura mbi.
Abitabiriye aya amaze icyumweru abera mu Turere twose tugize umujyi wa Kigali, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze basobanuriwe kandi ibyaha bagomba kwirinda no kurwanya aho bakorera by’umwihariko birimo ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura, Gukubita no gukomeretsa abaturage hamwe n’ingamba zo gukumira ibi byaha biza ku isonga mu bihungabanya umutekano cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru tugiye kwinjiramo.
- Fifa yatangaje ibihugu bizakira igikombe cy’isi cyo muri 2030 no muri 2034
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
Aho SP Ntiyamira yagize ati : “Byakunze kugaragara ko hari abiyitirira ko ari abanyerondo bagamije guteza umutekano mucye no kwiba; ari naho havuye ya mvugo ngo Irondo ryivanze n’ibisambo. Muri aya mahugurwa, abanyerondo b’umwuga bibutswa indangagaciro na Kirazira zikwiye kubaranga, Inshingano zabo mu kubungabunga umutekano n’imikoranire ku bagize irondo n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano kugira ngo babashe kwitandukanya n’ababiyitirira bagamije kwiba no guteza umutekano mucye.”nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Tele 10 .
SP Ntiyamira avuga ko hamaze guhugurwa abagera ku 1000 bo mu Turere dutandukanye tw’umujyi wa Kigai, aya mahugurwa akazakomeza kugezwa ku bakora irondo ry’umwuga mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali kandi ko hari icyizere cy’uko yitezweho umusaruro mu kunoza imikorere ya buri munsi ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano, gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no guhesha isura nziza umwuga wabo.