HomePolitics

FARDC Ikomeje kugaba Ibitero simusiga ku birindiro by’umutwe wa M23

Kuri uyu wa Gatanu, umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko waburijemo ibitero bikomeye byagabweho ku birindiro byawo  , ibi bitero bikaba byagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu duce dutuwe n’abaturage benshi mu turere twa Masisi na Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 Ibi bitero, byemejwe n’umuvugizi w’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, ndetse na Bénjamin Mbonimpa, usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu mutwe.

Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, umutwe wa M23 ndetse n’ingabo zishamikiye ku ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, ziri mu mirwano ikomeye mu bice by’utundi turere twa Lubero, turimo Kaseghe, Miombwe, Luofu na Kathwa, n’utundi duce turi hagati y’imijyi ya Kikuvo na Kirumba.

Iyi mirwano ikomeje gutuma abaturage benshi bahunga ibyabo ndetse igatera impagarara mu baturage.M23, mu itangazo yasohoye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, yavuze ko ingabo za Leta, zifatanyije n’umutwe wa FDLR, Abacanshuro b’Abanyaburayi, Mai-Mai na Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse na SADC, bakomeje kugaba ibitero ku bice binyuranye bya Lubero, Masisi ndetse no mu nkengero z’ibi bice, ndetse bakanasatira ibirindiro by’umutwe wa M23.

Umuvugizi wa M23, Kanyuka, yavuze ko ibi bitero bikomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage bagera mu bihumbi, ndetse bikarushaho guteza akaduruvayo mu karere kari kumwe n’ubundi buce  buherereyemo iyi mirwano.

 M23 ivuga ko izakomeza  ko guharanira kurinda ubuzima bw’abaturage bo mu bice birimo ibitero, kandi ko ishyigikiye ibikorwa byo kubarinda no kubagoboka mu gihe cya nyuma y’intambara.

M23 ikomeje gufata uduce twa Lubero na Masisi, ndetse ikaba inakomeje kugenzura no gukomeza kubakingira, ndetse mu byumweru bitatu bishize, amakuru avuga ko uyu mutwe wigaruriye imidugudu ya Shugi, Kinigi, Kaniro na Mululu, hafi y’agace ka Lubaya muri Masisi.

Ibi bikaba bigaragaza ko umutwe wa M23 ukomeje kugera ku ntego zawo zo kwigarurira imijyi n’imidugudu y’intara y’Amajyaruguru ya Kivu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *