HomeOthers

Gisagara : Minisiteri y’ubuzima yamaze guhana abagize uruhare mu gupakira sima muri Ambulance

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze  hamaze guhanwa abagize mu gikorwa giherutse gucaracara  ku mbuga nkoranyambaga aho ’imbangukiragutabara iri gupakirwamo imifuka ya sima.

Mu masaha akuze yo ku munsi wejo ku wa mbere tariki ya 25 / ugushyingo / 2025 nibwo  hatangiye gukwirakwizwa aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga , aho benshi bakoresha izi mbuga bibazaga ukuntu imodoka isanzwe yifashishwa mu gutwara abarwayi, yaba iri gukoreshwa mu gutwara sima.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu watangaje bwa mbere aya makuru ndetse n’aya mashusho, yagize ati “Umuntu ampaye iyi video yongeraho amagambo agira ati ‘Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance”

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, uyu munyamakuru yakomeje agira ati “Mubajije aho byabereye ati ‘Mbibonye muri group biri gutrending [biri gukwirakwira] cyane, ubwo mu gitondo turamenya ababiri inyuma.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, asubiza kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru, yavuze ko aya makuru yamenyekanye, ndetse n’ababikoze bakaba bamenyekanye.

Dr. Sabin Nsanzimana yagize ati “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye, kandi ababikoze bahanwe.”

Minisitiri w’Ubuzima, yakomeje atanga umuburo ku batwara izi modoka zitwara abarwayi, avuga ko zidakwiye gukoreshwa ibindi bitari ibyo zagenewe.

Ati “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru, undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”

Amakuru agezweho agera kuri Daily Box avuga ko umubikira witwa Nyiraminani Bellancilla, Ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Save muri Gisagara ari nawe nyiri sima byagaragaye ejo bapakira mu modoka ya Ambulance y’Ibitaro bya Gakoma yatawe muri yombi!

Ikigo Nderabizima cya Save ayoboye kibarizwa muri Zone y’Ibitaro bya Gakoma, imodoka ya Ambulance igaragara ni imwe mu zisanzwe z’ibitaro zivana abarwayi barembye kuri iki kigo nderabuzima zibageza ku bitaro naho isima yari apakiye ngo ikaba yari iyo kubaka zimwe mu nyubako z’ivuriro ayoboye zari zikeneye gusanwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *