Watch Loading...
HomeSports

Uwayezu Francois Regis yatandukanye na Simba SC yagezemo muri Kamena

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, nibwo byamenyekanye ko Uwayezu Francois Regis wari Chief Executive Officer. (CEO) wa Simba SC yo muri Tanzania bamaze gutandukana nyuma ya amezi atanu gusa ahawe izi nshingano.

Uyu mugabo uzwi cyane mu mupira Nyarwanda yahawe akazi n’ikipe ya Simba SC muri uyu mwaka wa 2024 hari ku itariki ya 26 Kamena avuye mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC” akaba yarakoraga nka Vice-Chairman.

Uyu mugabo yagiriwe ikizere n’ikipe ya Simba SC nyuma yo gutandukana n’uwakoraga izonshingano wari weguye bwana Imani Kajua none nawe agiye hadateye kabiri.

Ikipe ya Simba yahise inaha akazi Zubeda Sakura nka Chief Executive Officer. (CEO) mushya w’iyi kipe iri muzikomeye mu gihugu cya Tanzania.

Uwayezu Francois Regis ni umwe mubahanga bahari mu mupira w’u Rwanda dore ko yagiye akora inshingano nyinshi muri uyu mu pira, usibye kuba Vice-Chairman w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabaye n’umunyabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”.

Iri tandukana ry’ikubagaho hagati ya Uwayezu Francois Regis na Simba SC hari n’ababihuza no kuba byarahinduye imirishyo mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku buryo ashobora kuba ariyo nzira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *