
Col. Dr Kizza Besigye yaburiye i Nairobi muri Kenya aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cya mugenzi we wo muri Kenya witwa Martha Karua, umuhango wabaye mu cyumweru gishije ukaba warabereye mu mujyi wa Nairobi.
Hagati aho umugore w’uyu mugabo wahoze ari umusirikare akanaba umuganga bwite wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Winnie Byanyima, ashinja Leta ya Uganda kuba ariyo yamushimuse mbere yo kujya kumufungira muri imwe muri gereza za gisirikare zo muri mu gihugu cye Uganda, imuvanye i Nairobi.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze yitwa twitter ,Winnie Byanyima yagize ati: “Ndasaba Guverinoma ya Uganda guhita irekura umugabo wanjye, Dr Kizza Besigye aho imufite hose”.
Yashimangiye ko umugabo we Yashimutiwe i Nairobi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cya Martha Karua. Akaba akomeza avuga ko mu makuru yizewe afite ari uko ubu afungiwe muri gereza ya gisirikare iherereye i Kampala.
Umugore we, Dr. Winnie Byanyima, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yatangaje ko umugabo we yashimutiwe i Nairobi tariki ya 16 Ugushyingo, kandi yemeza ko yavanyweyo afungirwa muri kasho ya gisirikare i Kampala.
Yagize ati “Ndasaba Leta ya Uganda kurekura byihuse umugabo wanjye Dr. Kizza Besigye aho afungiwe. Yashimuswe ku wa Gatandatu ubwo yari mu imurika ry’igitabo cya Martha Karua i Nairobi. Nahawe amakuru yizewe ko ari muri kasho y’igisirikare i Kampala.”
Abayobozi bo mu ishyaka FDC ryashinzwe na Besigye na bo bemeje ko baheruka amakuru ye tariki ya 16 Ugushyingo, ubwo yari ku nyubako ya Riverside Drive i Nairobi.
Dr. Byanyima yatangaje ko umuryango wa Besigye n’abanyamategeko be bifuza kumubona kandi ko adakwiye gufungirwa muri kasho y’igisirikare, kuko atari umusirikare.
Nubwo kugeza ubu ntacyo Leta ya Uganda iratangaza ku bivugwa n’umuryango wa Colonel Besigye, ndetse n’impamvu yaba yatawe muri yombi ikaba itaramenyekana, umugore we avuga ko nta n’impamvu yatuma afungirwa muri gereza ya gisirikare kuko atakiri umusirikare; agasaba ko nk’umuryango we ndetse n’abamwunganira mu mategeko bakwemererwa kumubona.
Impuguke muri politiki ya Uganda zemeza ko Col. Dr Kizza Besigye ar umwe mubafite igisobanuro gikomeye kuri politilki y’iki gihugu.Ibi bikaba byemezwa no kuba yarahanganye bikomeye na Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu yagiye aba nubwo aherutse Besigye yari yahaye umwanya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ngo nawe agerageze amahirwe bikarangira ishyaka ryabo ridatsinze aya matora.
Besigye nk’umunyapolitiki kandi wiyemeje iyi nzira , yagiye akunda no gufungwa bya hato na hato ariko akagenda arekurwa, yaherewe ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Yoweri Kaguta Museveni bityo akaba n’umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora Uganda rwari ruyobowe na Perezida Yoweri Museveni,ndetse yaje no kumubera umuganga we wihariye,ariko ntibyatinze baza gucana umubano.
