
Minisitiri w’intebe wa DRC , Judith Suminwa ubwo yari mu mujyi wa Ottawa muri Kanada, yatangaje ko guverinoma ya Kongo yiteze ko Kanada izaba ijwi rya DRC mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu gice cy’iburasirazuba bw’igihugu cyamaze kuba isibaniro ry’intambara ndetse n’indiri y’imitwe yitwaje intwaro myinshi.
Uyu muyobozi mukuru wa congo yagaragaje ko ababajwe no kuba uburyarya bw’ubutegetsi bw’u Rwanda mu biganiro bijyanye na gahunda ya Luanda bukomeje guhabwa intebe n’isi ngo ndetse hakiri na bamwe bakibufata nk’ukuri .
Judith Suminwa yavuze ibi ubwo yagiranaga ibiganiro by’imbonankubine n’abarimo Minisitiri w’iterambere ry’igihugu cya Kanada, Ahmed Hussen ndetse ibi biganiro hagati y’abo byibanze ahanini kuri diplomasi n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Kuri Madamu Suminwa, leta ya Kigali n’igikoresho cyacyo cyitwa M23 ntibubahiriza icyifuzo icyo ari cyo cyose, cyane cyane icyaba gifite aho gihuriye no guhagarika imirwano muri kariya gace no kuvana ingabo zabo ku butaka bwa Kongo.
Kurundi ruhande kandi, Minisitiri wa Dipolomasi wa Kanada yashimiye Minisitiri w’intebe wa Kongo kuba yaritabye ubutumire bwe muri Kanada, muri iki gihe n’ubundi muri iki gihugu hari kuberamo ihuriro ryihutisha umuvuduko w’iterambere muri Afurika. uyu munyacyubahiro kandi yanemeje ko igihugu cye gifite intego yo gushimangira ubufatanye na DRC, cyane cyane mu bijyanye n’ubutabazi, uburezi n’ubuzima.
Kanada kandi yanavuze ko izakomeza gutanga amahugurwa y’imyuga n’ikoranabuhanga, uburinganire no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, byumwihariko mu rwego rw’ubukungu muri utwo turere twashegeshwe n’intambara z’urudaca.
Kuri Ahmed Hussen, yerekanye uko Guverinoma ye ihagaze kuri iyi ngingo y’umutekano muke muri DRC ; aho yavuze ko Kanada isaba ko hubahirizwa ubusugire bw’akarere ka DRC kandi ko irwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.