Tariki ya 20 /ugushyingo mu mateka : OTAN yo ubwayo yisabiye ibihugu birimo Bulgaria na Estonia kuba abanyamuryango bayo

Tariki 21 Ugushyingo ni umunsi wa 326 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 40 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

1977: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa New Zealand, Allan Hgheet yatangaje ko indirimbo yubahiriza igihugu iba ’God Save the Queen’ ndetse igisigo cy’igihugu kikaba ’God Defend New Zealand’ cyanditswe na Thomas Bracken, umuziki ushyirwamo na John Joseph Woods. Zombi zifatwa nk’indirimbo zubahiriza iki gihugu.

2002: Umuryango w’Ubutabazi hagati y’ibihugu bituriye Atlantika ya Ruguru uzwi ku izina rya NATO/OTAN wasabye ibihugu bya Bulgaria, Estonia, Lituania, Rumania, Latvia, Slovakia na Slovenia kuba abanyamuryango bawo.

2004: Icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Ukraine cyarabaye haba imvururu nyinshi zituma atagenda neza.

1969: Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Eisuku Sato bemeranyije ko iki gihugu cyongera kugenzura ibirwa bya Okinawa by’u Buyapani ariko ntihagaragaremo ikorwa ry’ibijyanye n’ingufu za kirimbuzi.

1979: Ibiro by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Pakistan byari Islamabad byagabweho igitero n’umwiyahuzi ahitana abantu bane.

1971: Ingabo z’u Buhinde zifashijwe n’inyeshyamba za Mukti Bahini zakubise inshuro ingabo za Pakistan mu gitero cyabereye ahitwa Garibpur.

2006: Rafiq Hariri wari Minisitiri w’Intebe wa Liban wari uzwiho kurwanya ubutegetsi bwa Syria yiciwe i Beirut ho muri Liban.

One thought on “Tariki ya 20 /ugushyingo mu mateka : OTAN yo ubwayo yisabiye ibihugu birimo Bulgaria na Estonia kuba abanyamuryango bayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *