
Kuri uyu wa mbere wa tariki ya 18 /Ugushyingo /2024 ,Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko urubanza rw’ubujurire ruregwamo Umushumba wa Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, rukomereza mu muhezo.
uru Rukiko rwakiriye ababuranyi ngo ruburanishe ubujurire, aho abaregwa hitabye Bishop Harerimana Jean Bosco atari kumwe n’umugore we.
Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko urubanza rwashyirwa mu muhezo ku mpamvu z’imiterere y’urubanza n’ibivugwamo bishobora kubangamira imico mbonezabupfura.
Umushumba wa Zeraphat Holy Church Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni .
RIB ivuga ko umwe mu bantu basengeraga mu itorero Zeraphat Holy Church yatanze ikirego avuga ko Bishop Harerimana yamusabye kumuha miliyoni 10Frw amwizeza ko azamusengera agakira indwara amaranye
igihe kirekire.
Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw.
Iki ni igihano giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibahano muri rusange.
Ni mu gihe icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko itarenze itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.