Kayonza : RIB yataye muri yombi Ababikira babiri nyuma y’urupfu rw’amaherere rw’umunyeshuri wigaga mu kigo bayoboraga

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 / Ugushyingo /2024 , ababikira babiri bari mu buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-Ngiro cyitiriwe Mutagatifu Christopher (Saint Christopher TVET) batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma y’urupfu rw’amayobera rw’umunyeshuri wigaga muri iki kigo.

Imvano y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi n’urupfu rw’umwe mu banyeshuri bafatiraga ubumenyi kuri iki kigo witabye Imana nyuma yo kunywa ikigage bahawe n’iri shuri, bikekwa ko ari cyo cyamuhitanye, kuko hari n’abandi barwaye ndetse bikanogwanogwa ko iki kigage baba barahawe cyaba cyarahumanijwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye aba bayoboraga b’Ikigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-Ngiro cyitiriwe Mutagatifu Christopher (Saint Christopher TVET) giherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza nyuma y’urupfu rukomeje guteza impaka nyinshi rw’umwe mu banyeshuri bigaga muri iri shuri rya Saint Christopher TVET nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko bafunzwe kugira ngo hakorwe iperereza.

Aho yagize ati :  “ aba bafunzwe mu rwego rw’iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mwana n’abandi bakaba barwaye. Umubiri w’uwitabye Imana wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo hakorwe isuzumwa.”

Muri aba bayobozi b’iki kigo batawe muri yombi harimo uwitwa Iribagiza Benigne wari ushinzwe ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abakobwa [Metron] , Mpambara Jean Baptiste ushinzwe icungamutungo muri iki kigo cy’ishuri [Bursar] ,Soeur Kasine Marcianne Usanzwe ari umuyobozi w’iri shuri, akaba ari n’umubikira [Headmistress] ndetse na mugenzi we  ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri bose [ Disciplinary ] na we usanzwe ari uwihayimana witwa Soeur Ingabire Marie Chantal.

Kuri ubu aba bayobozi ba ririya shuri, bari batawe muri yombi mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *