
Umuholandi Ruud van Nistelrooy watozaga ikipe ya Manchester United yerekeje izindi nzira nyuma yo kubisikana na Ruben Amorim uje gutoza iyi ikipe mu buryo buhoraho gusa Ruud agiye amaze kwitwara neza atsinda ibitego bitatu ku ubusa mu mukino bahuyemo na Leicister city nk’umutoza mukuru w’iyi ikipe .
Kugenda kwa Van Nistelrooy byahawe umugisha ku wa mbere ubwo Ruben Amorim yageraga i Manchester nk’umutoza uhoraho wa United. Mu butumwa bumusezera , Iyi kipe yagize ati: “Ruud ni umunyabigwi wa Manchester United, kandi uzahoraho,”
Ikomeza igira iti: “Twishimiye uruhare rwe ndetse n’ umurava we yagize mu gihe cyose yamaze muri iyi kipe. Azahora yakirwa neza muri Old Trafford. ”
Abafatanyaga na Ruud mu gutoza United barimo Rene Hake, Jelle icumi Rouwelaar na Pieter Morel nabo bahagurutse ku wa mbere berekeza ahandi dore Ruben Amorim yatangaje ko ntawundi muntu uzafatanya nawe mu kazi ke usibye abo bazaba bavanye muri Sporting .
Van Nistelrooy w’imyaka 48 y’amavuko yahesheje Manchester United intsinzi eshatu ndetse anganyamo rimwe mu marushanwa yose kuva Eric Ten Hag yakirukanwa , uwahoze ari rutahizamu wa United yagaragaje inshuro nyinshi ko yizeye ko azagumana n’iyi kipe nyuma yuko Amorim ageze ariko biza kurangira icyifuzo cye cyitagezweho .
Van Nistelrooy yinjiye mu bakozi bafatanya na Eric Ten Hag mu igura n’igurisha ryo mu mpeshyi ishize ndetse icyo gihe yaziye rimwe n’abarimo umuholandi Joshua Zirkzee na Manuel Ugarte .
Mu minsi ishize nibwo ,Manchester United yirukanye Umutoza wayo Erik ten Hag kubera umusaruro mubi, asimbuzwa Ruud van Nistelrooy wasigaranye ikipe by’agateganyo.